Sun. Nov 24th, 2024

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Intwari z’Igihugu zizihizwa kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu.Uw’uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Ku rwego rw’Iigihugu, umuhango wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda wabereye i Remera ku Gicumbi cy’Intwari mu gihe hirya no hino mu gihugu habereye ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza uyu munsi.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abahagarariye imiryango y’intwari.

Kugeza ubu Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu birimo Ingenzi, Imena n’Imanzi.

Indabo zashyizwe ku Gicumbi cy’Intwari zo mu cyiciro cy’Imanzi ari zo Umusirikare utazwi izina, uyu ahagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda ndetse n’abazarugwaho.

Muri iki cyiciro kandi harimo intwari Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.

Indabo kandi zashyizwe ku gicumbi cy’intwari ziri mu cyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *