Fri. Sep 20th, 2024

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi abayobozi batanu ba Koperative y’ababaji n’abakora ibikoresho by’ubukorikori ya KIAKA, bakekwaho kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

 

Aba bayobozi batawe muri yombi ku wa 3 no ku wa 6 Gashyantare 2023, ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye babikoreye aho KIAKA ikorera mu Kagari ka Kanyefurwe, Umurenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu.

Abatawe muri yombi ni Umuyobozi Mukuru wa KIAKA, Ndayambaje Vedaste, Uwahoze ari umuyobozi w’iyi koperative, Sebwere Innocent n’ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya koperative umunsi ku wundi, Niyitegeka Methuschelah.

Hatawe muri yombi kandi umukozi wa KIAKA ushinzwe gucunga umutungo witwa Ntabanganyimana Julienne, hamwe n’umubitsi w’ishami rya KIAKA riherereye i Kigali, Uwiringiyimana Jean D’amour.

Kugeza ubu abo bayobozi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze rimaze kugaragaza ko abo bayobozi banyereje arenga miliyoni 200 Frw.

Yakomeje ati “RIB iributsa Abaturarwanda bose ko itihanganira abakora ibyaha nk’ibi byo kunyereza umutungo, inabasaba kubyirinda kuko bihungabanya ubukungu bw’igihugu.”

Icyaha cyo kunyereza umutungo aba bayobozi bakekwaho gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ni mu gihe icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro gihanwa n’ingingo ya 12 y’itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitari munsi y’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate gihanwa n’ingingo ya 177 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gihamye ugikurikiranweho ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *