Fri. Sep 20th, 2024

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yasabye Inteko Ishinga Amategeko, kwemeza ivugururwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka ikazamukaho 2,3%, ikava kuri miliyari 4658, 4 Frw ikagera kuri miliyari 4764,8 Frw, bingana n’izamuka rya miriyari 106,4 Frw.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo Minisitiri Ndagijimana yagezaga ku Mutwe w’Abadepite amavugurura yakozwe mu ngengo y’imari.

Mu mafaranga mashya azinjira mu ngengo y’imari, harimo miliyari 115,2 Frw aziyongera aturutse ku misoro n’amahoro, ndetse n’inguzanyo z’imbere mu gihugu ziziyongeraho agera kuri miliyari 39,4 Frw.

Muri rusange, amafaranga akomoka ku misoro ateganyijwe kwiyongeho miliyari 113,2 Frw akava kuri miriyari 2067,7 Frw yari mu Ngengo y’Imari akagera kuri miliyari 2180,9 Frw.

Andi mafaranga atari imisoro yari ateganyijwe kugera kuri miliyari 304,6 Frw, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 2 Frw, agera kuri miliyari 306,7 Frw.

Impano z’amahanga zizagabanuka zigere kuri miliyari 728,2 Frw zivuye kuri miliyari 906,9 Frw yari mu Ngengo y’Imari, biturutse ku igabanuka rya miliyari 178,2 Frw bitewe ahanini n’impinduka zabaye ku ngengabihe y’amafaranga aturuka mu abaterankunga mu mwaka wa 2022/2023.

Amafaranga akoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe aziyongera agere kuri miliyari 2705,5 Frw, avuye kuri miliyari 2543,2 Frw, bigaragaza inyongera ya miliyari 162,3 Frw.

Muri iyi ngengo y’imari nshya harimo inyongera ya miliyari 76,5 Frw, yagenewe uturere mu kuziba icyuho ku mishara y’abarimu.

Hari kandi inyongera ya miliyari 1997 Frw, yongerewe ibigo bitandukanye hagendewe ku iteka rishya rigena indamunite z’urugendo; inyongera ya miliyari 2,5 Frw yahawe Minisiteri ya Siporo ajyanjye n’ibikorwa byo gutegura, kwakira no kwitabira imikino mpuzamahanga n’inyongera ya miliyari 2,5 Frw yagenewe ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP & & IPRCs) mu kuziba icyuho cy’abakozi bashya bashyizwe mu myanya’.

Ingengo y’imari y’iterambere yatowe ingana na miliyari 1847,3 Frw ikaba izagabanukaho miliyari 66,5 igere kuri miliyari 1780,8 Frw mu ngengo y’imari ivuguruye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *