Thu. Sep 19th, 2024

Inama ya mbere ya Transform Africa (TAS) yitezwe kubera hanze y’u Rwanda kuva yatangirizwa i Kigali mu mwaka wa 2013, Zimbabwe ikaba ari cyo gihugu cyatoranyijwe kwakira iyo nama hagati ya taliki ya 26 kugeza ku ya 28 Mata 2023.

Mu gutegura iyo nama iterana buri mwaka ku ntego yo kongera udushya duhangwa ku mugabane w’Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Zimbabwe yatoranyijwe mu bihugu 36 bihuriye mu Muryango Smart Africa Alliance.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa  Lacina Koné, yagize ati: “Twishimiye kuba igihugu cya Zimbabwe ari cyo cyiteguye kutwakira mu Mujyi wa Victoria Falls.”

Inama ya Smart Africa itegurwa na Smart Africa, ikaba ihuriza ahamwe abasaga 5,000 baba baturutse mu bihugu birenga 100 kugira ngo baganire ku rugendo rw’impinduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigamije iterambere mu nzego zitandukanye.

Mu bazitabira harimo Abakuru b’Ibihugu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa, ba Minisitiri, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika, aho bazaba bafata ingamba zihamye zo kwihutisha iterambere ry’Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ari bo bazayobora iyo nama y’iminsi itatu. Perezida Mnangagwa yitezweho kuzafungura iyo nama ku mugaragaro akanaha ikaze Abakuru b’Ibihugu n’abandi banyacyubahiro bayitabiriye.

Perezida Kagame, ari na we Muyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa, ni we uzayobora Inama y’Abakuru b’Ibihugu bagize iyo Nama y’Ubutegetsi y’uwo muryango.

Insanganyamatsiko y’iyo nama igira iti: “Guhuza, Guhindura no Guhanga Udushya”, ikazibanda cyane cyane ku kunoza Politiki zigenga iterambere ry’ikoranabuhanga, kureba ibijyanye no kongera amafaranga ashyirwa mu iterambere ry’ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi, kwimakaza ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ibindi.

Inama y’uyu mwaka kandi yitezweho kugaragaza ubushake bwa Guverinoma mu kwihutisha gahunda y’iterambere ry’ikoraabuhanga mu nzego zose z’imibereho ya muntu.

Kone yagize ati: “Turimo kurarika abagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane , haba mu nzego za Leta no mu z’abikorera, kugira ngo bazabe bahari muri Mata. Umwaka wa 2023 ntuzibagirana mu mateka y’iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika.”

Biteganyijwe ko iyo nama izaba ifunguriwe buri wesewifuza kuzitabira ibiganiro cyangwa akitabira imurikabikorwa rizakorwa mu bihe bitandukanye.

Iyi nama ibaye mu gihe hejuru ya 45% by’Abanyafurika bakiba nibura mu bilometero 10 uvuye ahari ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga byabafasha kugera kuri serivisi zitangirwa kuri murandasi, nk’uko bitangazwa na Smart Africa.

Nyamara ikoranabuhanga ni ryo ritanga icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza mu gihe imibereho ya muntu yose izaba ishingiye kuri ryo. Biteganyijwe ko Isanzure ry’ikoranabuhanga (Metaverse) rizongera miliyari 40 z’amadolari y’Amerika ku bukungu bw’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu myaka 10 iri imbere.

Biteganyijwe kandi ko ikoranabuhanga rikoresha ubwenge muntu butari karemano (AI) rizatanga umusanzu wa tiliyari 1.5 z’amadolari y’Amerika ku bukungu bw’Afurika bitarenze mu mwaka wa 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *