Thu. Sep 19th, 2024

Umwongereza Ethan Vernon wa Soudal Quick-step yegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwandaha nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 30 ku ntera y’ibilometero 132,9 yahagurukiye muri Kigali Car Free Zone igasorezwa i Gisagara.

Nk’uko byagenze i Rwamagana ku munsi wa mbere, Vernon yongeye gucika abandi ubwo bari kumwe mu gikundi mbere yo kugera gato ku cyicaro cya REG kiri i Gisagara.

Uyu mukinnyi umaze kwigaragaza nk’umuhanga wo kwitega mu gihe kiri imbere, yatanze abandi ku murongo wari imbere ya ’Gymnase’ ya Gisagara, akomeza kwambara umwenda w’umuhondo.

Yakurikiwe n’abandi barimo Henok Mulueberhan wa Green Project Bardiani ndetse na Meijers Jeroen wa Terengganu Cycling Polygon. Kugeza ku mukinnyi wa 46, bose banganya ibihe kuko basoreje mu gikundi.

Chris Froome yabaye uwa 47 asizwe amasegonda umunani.

Muhoza Eric ukinira Bike Aid yabaye Umunyarwanda wasoreje hafi aba uwa 28 naho Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda aba uwa 30. Manizabayo Eric yabaye uwa 34.

Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatatu kazahagurukira i Huye kerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 199,5.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *