Sun. Nov 24th, 2024

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyabujije  ingendo z’ingurube n’ibizikomokaho biva mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Musanze. Ni mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’indwara ya Ruje y’ingurube ihamaze iminsi.

RAB yatangaje ko  ingendo z’ingurube, kubaga no gucuruza inyama zazo bibujijwe mu mirenge ya Muko, Kimonyi, Muhoza, Rwaza na Busogo mu Karere ka Musanze.

Niyo ifite ingurube nyinshi zirwaye.

Yibukije aborozi b’ingurube bose Rwanda kugenzura ibimenyetso by’iriya ndwara, kugira ngo iyafatwa bahite babimenyesha inzego zibishinzwe hakiri kare.

Ibyo bimenyetso ni umuriro mwinshi ushobora kurenga dogere Celcius 42⁰C, gucika intege, kugira ibibara bitukura ku ruhu, guhumeka nabi n’amatwi akirabura.

Ingurube yafashwe inanirwa kurya no kunywa, ikabyimba mu ngingo, ikananirwa kugenda (igacumbagira), akenshi ibyo byose bikurikirwa no gupfa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Fabrice Ndayisenga ati: “Ikibazo twagize ni uko umworozi  wapfushije ingurube yabyihereranye, yabonye iya mbere ipfuye, iya kabiri irapfuye atangira kubaga, iyo amaraso atembera aho ni ko ukwirakwiza agakoko k’iyo ndwara(bacteria) mu kiraro cyawe.”

RAB isaba  ko ingurube zafashwe n’izikekwaho ubwandu bwa Rouget du Porc zishyirwa mu kato, kwisukura no gusukura neza ingurube n’ibiraro byazo haterwamo imiti yabugenewe yica udukoko hakurikijwe inama bagiriwe n’abaganga b’amatungo.

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi  gisaba umuntu wese ubonye ingurube irwaye kubimenyesha byihuse umuganga w’amatungo cyangwa umukozi ushinzwe ubworozi umwegereye.

RAB isaba aborozi b’ingurube kwirinda kuzizerereza ku gasozi, kwirinda kurya inyama z’itungo ryipfushije, gukingiza ingurube indwara zirimo iya Ruje y’ingurube, ndetse no gushyira amatungo mu bwishingizi.

Ibarura ritangwa na RAB ifatanyije na RPFA rigaragaza ko ingurube ziba mu Rwanda zibarirwa hagati ya 1,500,000 na 1,700,000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *