Fri. Sep 20th, 2024

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwase Patricie, yavuze ko mu mezi 3 ari imbere,Mu mujyi wa Kigali hazongerwa imodoka zitwara abagenzi 300.

Mu nama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 18,umwe mu batanze ibitekerezo yabajije impamvu Perezida Kagame yatanze umurongo ku kibazo cyo gutwara abantu n’ibintu ariko kugeza n’ubu abantu bakaba bagitegereza imodoka amasaha menshi.

Madamu Uwase yagize ati “Icyo navuga cyakozwe nuko turi hafi kugura imodoka ziyongera ku zindi zihari.Ese n’ikibazo cy’imodoka zidahari?nibyo koko zagiye zigabanuka guhera muri 2012,2014 hari icyakozwe ariko muri kwa kudakurikirana batubwiye urwego rw’abikorera rwahuye n’ikibazo imodoka ziragabanuka cyane bigera aho gutegereza imodoka bitinda ariko mu gihe kidatinze mu mujyi wa Kigali turaba twongereyemo imodoka 300.

Abajijwe igihe bizamara ngo izi modoka zibe zageze mu Rwanda yavuze ko nibura bizatwara amezi atatu ndetse yemeza ko n’izitwara abagenzi mu ntara zizongerwa.

Ati “Nibyo koko igihe abantu bategereza imodoka gikomeje kuba kinini.Twatangiye gushaka aho kuzigura ndetse n’ingengo y’imari izigura yarabonetse,twavuganye na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi,ikibura n’ukuzitumiza.

Mu gihe navuga ko bitarenze amezi atatu kuko hari aho zitumizwa nabyo bifata umwanya.Iyi gahunda iri gukorwaho iri hafi kurangira.”

Madamu Uwase yavuze ko Leta iri gufasha abikorera ndetse ubu abatwara abagenzi bavuye kuri batatu gusa ubu byahawe buri wese ushoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *