Fri. Sep 20th, 2024

Ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, yafashe abasore babiri bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi n’imirindankuba bakajya kubigurisha mu byuma bishaje.

 

Abafashwe barimo umwe ufite imyaka 26 n’undi ufite 29, bafatanywe imirindankuba ipima ibiro 13 bagiye bakata ku nkingi z’amashanyarazi zo ku muyoboro mugari w’urugomero rwa Kibilizi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafatiwe mu cyuho ku isaha ya saa yine z’amanywa mu mudugudu wa Kamugani, akagari k’Umunini mu Murenge wa Kansi, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage ko hari abasore babiri barimo kugenda bacukura, baca insiga z’amashanyarazi, bakiba imirindankuba. Twateguye igikorwa cyo kubafata, bafatirwa mu cyuho bamaze gukata ipima ibiro 13.”

Bakimara gufatwa bavuze ko iyo bamaze kuyiba bajya kuyigurisha mu byuma bishaje bizwi nk’injyamani aho bishyurwa 3500 Frw ku kilo kimwe.

CIP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho, bagaragaza abantu bose bazwiho kubyangiza kuko bidindiza iterambere ry’igihugu.
 
Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ndora kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *