Fri. Sep 20th, 2024

Guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2023, mu Rwanda hashobora gutangira serivisi yo gutanga no guhindura impyiko mu gutabara ubuzima bw’abari mu kaga kubera ko izabo zananiwe kubera kwangirika, nk’uko byemezwa na Minisitwri y’Ubuzima.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin ashimangira ko ibikorwa byo gutanga impyiko no gusimbuza iz’abafite izitagikora neza bizatangirira mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal,  nyuma y’aho  Inteko Ishinga Amategeko yemeje Itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi (tissue) n’uturemangingo.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abayamakuru, Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yagize ati: “Turateganya ko gutanga impyiko bizajya bikorerwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, by’umwihariko i Kigali twiteguye gutangira izo serivisi guhera mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka. Kimwe mu byari bikenewe kugira ngo tugereye kuri iyo ntego ni ukugira itegeko, rikaba ryaramaze kugezwa mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ryemejwe mu minsi mike ishize.”

Intego y’iryo tegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo, bityo gutangira izo serivisi mu Rwanda bikaba bizafasha abarwayi n’igihugu muri rusange kugabanya ikiguzi byasabaga igihe umurwayi yoherezwaga mu mahanga.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu myaka irindwi ishize abarwayi 67 boherejwe mu mahanga, kugira ngo bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko, ariko ikemeza ko mu byumweru bike biri imbere bitazaba bikiri ngombwa guhendwa no kujya guhindurirwa impyiko mu mahanga.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko guhabwa impyiko ari yo mahitamo aba asigaye igihe umuntu afite imyiko zombi zananiwe gukora, kuko ubundi buryo bwitwa dialysis bukora mu mwanya w’impyiko buhenda kandi bugakora ku muntu wahawe amabwiriza akakaye y’uko agomba kwitwararika.

Bivugwa ko uwahawe impyiko bimwongerera amahirwe yo kuramba kandi akumva aguwe neza kurushaho, nanone kandi we ntabwo aba agisabwa kureka indyo nyinshi nk’uko bigenda ku muntu ufite izo mpyiko zananiwe, kandi ubuvuzi akomeza guhabwa buba buhendutse.

Hari n’abantu  bagira amahirwe yo guhabwa impyiko mbere y’uko bajyanwa ku byuma bibafasha kuyungurura amaraso.

Bimwe mu bishobora gutuma umuntu adahabwa impyiko harimo kuba ageze mu zabukuru, indwara z’umutima, kuba amaze igihe gito avuwe kanseri cyangwa akiyifite, indwara zo mu mutwe zitavuwe uko bikwiye, gukoresha ibiyobyabwenge n’izindi mpamvu zose zishobora kubangamira ibikorwa byo kubaga no gukurikirana uhawe impyiko.

Umuntu ufite impyiko zombi zananiwe aba akeneye guhabwa imwe gusa izisimbura, kadi iyo hataraboneka umuntu ufite iyakorana n’umubiri w’uyikeneye aba ashyizwe ku mashini zimufasha mu gihe hagitegerejwe umuntu uzitaba Imana cyangwa akaba akiriho afite ibyo bice by’umubiri bikenewe.

Mu gihe hataraboneka impyiko ishobora guhuza n’umubiri, umurwayi ashobora kumara amezi cyangwa imyaka agitegereje kugera ngo haboneke nibura umuntu ufite impyiko umubiri we wakwihanganira.

Bivugwa ko impamvu ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ari byo bizangirizwamo iyo serivisi, ari uko bifite bimwe mu bikoresho by’ingenzi byazafasha abarwayi, birimo icyumba kizafasha kuyungurura amaraso a bafite impyiko zinaniwe ndetse n’icyumba bazajya bashyirwamo mu gihe bategereje koroherwa bagataha.

Nyuma y’uko izo serivisi zizaba zimaze kumenyerwa mu Rwanda, biteganyijwe ko hazakurikiraho na serivisi yo guhinduranya umwijima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *