Fri. Sep 20th, 2024

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko nubwo habayeho ubukererwe mu kwishyura nkunganire ku mafaranga y’urugendo umugenzi yishyura ku bigo bitwara abagenzi, biri gushakirwa umuti.

 

Ishyirahamwe ry’ibigo bitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara, ATPR, riherutse kugaragaza iki kibazo mu ibaruwa ryandikiye Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko hari amafaranga atarishyuwe ibigo bitwara abagenzi bimwe bigahagarika imodoka.

Iyo nkunganire ingana n’amafaranga y’u Rwanda icyenda ku kilometero kimwe agomba kwishyurwa na Leta mu gihe umugenzi yiyishyurira 21 Frw ku kilometero.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye itangazamakuru ko Leta yagiye ikora byinshi kugira ngo ibiciro by’ingendo bitazamuka ariko n’abakora muri urwo rwego ntibagwe mu bihombo.

Yavuze ko habayeho ikibazo cyo kuba amafaranga yatangwaga nka nkunganire ku itike y’umugenzi akererwa ariko biri gushakirwa umuti.

Ati “Byari byafashwe tuzi ko ari umwaka umwe ariko twakomeje kubafasha kugeza n’uyu munsi, ikinyuranyo Leta yishyura kiri hagati yayo umuturage yishyura na nyiri bisi yakabaye yakira kandi biracyakomeje.”

Yakomeje agira ati “Hari ubukererwe bwo kwishyura ayo mafaranga n’amezi make atarishyurwa birimo gukorwaho ngira ngo n’uyu munsi hari ayo baraye babonye kandi bizakomeza.”

Dr Uzziel Ndagijimana yasobanuye ko ikibazo kirebana no gufasha ibigo bikora ubwikorezi mu Rwanda cyatangiye guhera mu Ukwakira 2020 nyuma yo kugabanya ibiciro umugenzi yishyura kubera icyorezo cya Covid-19 Leta yemera gutanga kunganire.

Ati “Mu bihe bya Covid-19, mu Ukwakira 2020, ibiciro abaturage bagenderaho byashyizweho ariko biza kugaragara ko ingaruka za Covid-19 zari zageze ku bantu benshi ku mikoro yabo, biba ngombwa ko Leta isubiza ibiciro byo gutwara abantu ku byari biriho mbere.”

Icyo gihe guverinoma yagumishijeho ibiciro byari bisanzwe kuko byari hasi ku buryo abatwara abantu batari ku byakira nta kibisimbuye bituma yishyura icyo kinyuranyo.

Ati “Ni ukuvuga ko ari umushinga ufasha umuturage ugenda muri bisi agatanga amafaranga make ariko nyiri bisi akabona amafaranga yuzuye.”

Minisitiri Ndagijimana yagaragaje ko no mu bihe bikomeye ahagendaga hafatwa ingamba zinyuranye zo kwirinda zatumaga imodoka idatwara 100% by’abagenzi Leta yishyuraga icyo kiguzi.

Yagaragaje ko kandi Leta yagiye itanga ubundi bufasha kuri ibi bigo bitwara abagenzi burimo kubagabanyirizwa igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, gufasha abari bafite imyenda muri banki bakongererwa igihe cyo kwishyura no kugabanyirizwa inyungu n’ibindi.

Ibi ariko byarangiranye n’ingamba zikakaye zo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19 ariko ikiguzi cyishyurwa n’umugenzi cyo cyakomeje kunganirwa.

Ku rundi ruhande ariko ATPR iheruka gutangaza ko iyo nyunganizi ibi bigo bitigeze biyihabwa ku gihe ndetse ubu amezi arenga atanu ashize bitayihabwa.

Iki kibazo ngo cyatumye bimwe mu bigo bitwara abagenzi biparika imodoka ndetse izirenga kimwe cya kabiri kuri ubu ntizikiri mu muhanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *