Sun. Nov 24th, 2024

Umutesi Solange wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro yasimbujwe kuri izo nshingano hashyirwaho Umuyobozi mushya w’Akarere ari we Antoine Mutsinzi, na ho Ann Monique Huss nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 31 Werurwe 2023, cyafashwe hashingiwe ku biteganywa n’itegeko No 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 40.

Umutesi Solange yasimbuwe kuri izo nshingano nyuma y’aho we n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagawaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba imbere y’urubyiruko rurenga 2100 rwitabiriye umuhango wo gusoza Itorero rya ba RUshingwangerero ku wa kabiri taliki ya 28 Werurwe.

Perezida Kagame yavugaga ku burangare bw’abayobozi bushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga ubwo yagarukaga ku mpamvu yihariye yatumye atumira Madamu Umutesi mu muhango wo gusoza Itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe n’abandi ba Minisitiri yabonye inzu ku muhanda imaze igihe yambitswe ibintu bisa n’iby’abasazi bambara maze asaba abayobozi b’Umujyi n’Umuyobozi w’Akarere kubikuraho, nabo baragenda baterera agati mu ryinyo.

Avuga ko yasabye abayobozi barimo Mayor Rubingisa Pudence na Umutesi Solange wa Kicukiro kureba nyiri iyo nyubako akayuzuza ndetse byaba ngombwa agakuraho ibyo bintu byari biyitwikiriye by’umwanda.

Hashize amezi ane ntacyo bakoze, aPerezida Kagame yongera kubibutsa ariko ntihagira igikorwa, Perezida Kagame akomeza kubibona kandi biteje ikibazo nk’inyubako yari ku muhanda.

umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Umutesi Solange yahise asaba imbabazi agaragaza ko habayeho uburangare.

Yagize ati ” Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icya mbere na mbere turabasaba imbabazi kuko habayemo gutinda.”

Umukuru w’Igihugu yamusubije ko nta mbabazi akeneye gusobanurirwa asaba Umutesi gusobanura ibyo yabajijwe.

Undi ati “Mukimara kubitwereka, twegereye nyiri uriya mutungo yitwa Yannick dusanga twagize uburangare kuko icyangombwa cye cyari cyararangiye.”

Madamu Umutesi yatakambye akomeza gusaba imbabazi Perezida Kagame maze amubaza icyo izo mbabazi zivuze kuri we amusubiza ko agiye gukosora amakosa agaragara mu nshingano ze.

Umukuru w’Igihugu yamubajije akamaro k’imbabazi asaba nimba zivamo guhinduka akavamo umuntu muzima uzagira icyo akora.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa nawe yabajijwe icyo yakoze ngo icyo kibazo gikosorwe kuko na we yakigejejweho, avuga ko batabikurikiranye ariko bigiye gukosorwa mu gihe cya vuba.

Ati: “Nyakubahwa Perezida twararangaye ntabwo twabishyizemo ubushake kuko byasabye ko mwongera kutwibutsa tubona gusubirayo gusaba nyiri iyo nzu kubikosora”.

Ubwo Meya Rubingisa yageragezaga kubeshya Umukuru w’Igihugu yahise amwibutsa ko mu gihe cyo kuvuga akwiriye kujya abanza gutekereza.

Perezida Kagame yasabye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye ndetse ntibite no ku bikorwa bashinzwe bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu ko babicikaho burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *