Ukraine ivuga ko yabohoye ibyaro bitatu byo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu, mu ntsinzi zayo za mbere zo mu gitero cyo kwigaranzura abasirikare b’Uburusiya bayiteye cyari kimaze igihe cyitezwe.
Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abasirikare ba Ukraine barimo kubyishimira mu byaro bituranye bya Blahodatne na Neskuchne byo mu karere ka Donetsk.
Minisitiri wungirije w’ingabo wa Ukraine yavuze ko icyaro cya Makarivka kiri hafi aho na cyo cyafashwe.
Ku wa gatandatu, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeje ko igitero cyo kwigaranzura abasirikare b’Uburusiya cyatangiye.
Utu duce dutatu twaba ari utwa mbere tubohowe nyuma y’ayo magambo ye, ariko si two twa mbere Ukraine yisubije kuva ku wa mbere ushize, ubwo amatsinda mato y’abasirikare bayo yatangiraga kwigira imbere yerekeza mu majyepfo y’iki gihugu.
Uburusiya ntiburemeza ko hari na kimwe muri ibyo byaro cyafashwe, ahubwo bwavuze ko bwasubije inyuma ibitero bya Ukraine muri ako karere.
Ahandi, Ukraine ivuga ko Uburusiya bwaturikije urundi rugomero mu karere ka Zaporizhzhia, nyuma y’isenywa ry’urugomero runini rwa Nova Kakhovka ryabaye ku wa mbere ushize, ryateje imyuzure ahantu henshi.
Ukraine ivuga ko urwo rugomero rwaturikijwe n’abasirikare b’Uburusiya, bari bararwigaruriye kuva mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022.
Valeriy Shershen, umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine, yavuze ko abasirikare b’Uburusiya bahisemo guturitsa urugomero rwa kabiri ruri hafi y’icyaro cya Novodarivka, bituma “habaho imyuzure ku nkombe zombi z’umugezi wa Mokri Yaly”.
Shershen yavuze ko Uburusiya burimo guturitsa ingomero ku bushake muri ako karere mu rwego rwo guhagarika gutera intambwe kwa Ukraine yerekeza mu turere abasirikare b’Uburusiya bigaruriye.