Fri. Sep 20th, 2024

Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyakuye ku isoko puderi y’abana ikorwa n’uruganda rwa Johnson & Johnson Services Inc, gisaba abaturage baba barayiguze guhagarika kuyikoresha.

Nubwo Rwanda FDA itagaragaje byeruye icyatumye ihagarika iyo puderi ku isoko ry’u Rwanda, amakuru yakwirakwiye mu minsi mike ishize yagarutse ku buryo Kenya yareze ubuyobozi bw’urwo ruganda rushinjwa gukoresha bimwe umu binyabitabire biteza kanseri.

Ikigo Nyafurika kirengera inyungu z’abaguzi muri Kenya (ACCPA) cyavuze ko nubwo puderi ya Johnson’s Baby Powder yavanywe ku isoko mu bihugu bimwe na bimwe nk’ibyo ku mugabane w’u Burayi no mu Buhinde, ngo iracyagaragara ku isoko muri Kenya.

Inyandiko irebana no kurengera abaguzi ikigo ACCPA cyajyanye mu rukiko, yerekana ko uruganda Johnson & Johnson Services Inc rushyira benzine na talc muri puderi rukora kandi imvange ya byombi itera kanseri ku bantu.

Talcum ubwayo ngo ifite ibyitwa asbestos bizwiho kugira uburozi butera ibibazo ababikoresha.

Itangazo rya Rwanda FDA ryasohotse ku wa Gatandatu taliki ya 17 Kamena, rikomoza ku kuba icyemezo cyafashwe gishingiye ku buryo iyo puderi y’abana yakuwe ku isoko mu bihugu byinshi bitandukanye.

Itangazo rishimangira ko icyemezo cyashingiye ku no ku ibaruwa yo ku wa 16 Kamena yanditswe n’uruganda Johnson & Johnson ari rwo rukora iyo puderi.

Urwo ruganda ngo rwatangarije Rwanda FDA ko hafashwe icyemezo cyo mu rwego rw’ubucuruzi cyo guhagarika gukora no gukwirakwiza puderi y’abana ikozwe na talike (talcum), igatangira gukora puderi y’abana hifashishijwe ibigori.

Rwanda FDA yakomeje igira iti: “Ku bw’izo mpamvu mu buryo bwo kurinda ubuzima rusange, Rwanda FDA ikuye ku isoko ry’u Rwanda iyi puderi yitwa Johnson’s baby powder guhera italiki iyi nyandiko isohokeyeho.”

Rwanda FDA yakomeje itegeka abinjiza mu gihugu, abaranguza, abadandaza n’abacuruza ibinoza n’ibisukura umubiri bose guhagarika kwinjiza, gukwirakwiza no gicuruza puderi ya Johnson’s baby powder ikozwe muri talike (talcum-based) yakuwe ku isoko ry’u Rwanda.

Barasabwa kandi gusubiza iyo puderi aho bayiranguye, no gutanga raporo y’ibyo baranguye mu gihe cy’iminsi 10 irebana n’imibare y’ibyo baranguye n’ibyo bacuruje, iyagaruwe ndetse n’iyo bari bagifite mu bubiko.

Mu bihugu byinshi iyo puderi yahagaritswemo harimo n’ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’u Buhinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *