Thu. Sep 19th, 2024

Musenyeri Nikodemu Nayigiziki wari Umupadiri ukuze kurusha abandi muri Arikidiyosezi ya Kigali yitabye Imana ku myaka 94 y’amavuko, harimo 64 yari amaze ari Padiri.

Itangazo ryo kubika ryatanzwe na Antoine Cardinal Kambanda, rivuga ko ‘Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023’.

Rikomeza rivuga ko gahunda yo kumuherekeza n’igitambo cya misa izaba kuwa Kane tariki 6 Nyakanga 2023 muri Kiliziya ya Paruwasi Regina Pacis, i Remera, akazashyingurwa mu irimbi ry’Abapadiri i Ndera.

Ni we wari mukuru mu myaka y’amavuko mu bapadri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali.

Ubunyamabanga bwa Arkidiyosezi ya Kigali bugaragaza ko Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yavutse mu mwaka w’i 1929 muri paruwasi ya Kayenzi, muri Diyosezi ya Kabgayi. Ababyeyi be ni Thomas Rwalinda na Gaudence Nyiragatwakazi. Yahawe isakramentu rya batisimu tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi, ahabwa isakramentu ry’ugukomezwa tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi.

Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Bunyonga kuva mu 1938 kugeza 1943. Amashuri yisumbuye yayize i Kabgayi mu iseminari nto ya Mutagatifu Lewo kuva 1943 kugeza 1949. Iseminari Nkuru yayize mu Nyakibanda kuva mu mwaka w’i 1949 kugeza 1959. Yahawe isakramentu ry’ubupadiri tariki 30 Werurwe 1959.

Ubutumwa bunyuranye yakoze

Mu 1959 yabaye Padiri wungirije [Vicaire] muri paruwasi ya Kibungo, anashinzwe amashuri Gatolika, mu 1963 Vicaire muri paruwasi ya Rutongo, mu 1964 Vicaire muri paruwasi Cyeza na Vicaire muri paruwasi Mutagatifu Mikayile [St Michel].

Mu 1966 yabaye Padiri Mukuru wa paruwasi Sainte Famille, mu 1976 yari Umuyobozi w’Iseminari nto ya Saint-Paul, mu 1979 yari Padiri Mukuru wa Paruwasi Mutagatifu Mikayile [St Michel], mu 1995 aba Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali.

Mu 1997 yabaye Padiri Mukuru wa paruwasi Musha, mu 2007 aba Padiri wungirije muri Paruwasi ya St Michel. Mu 2016 yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri Archevêché [icyicaro cya Musenyeri].

Musenyeri Nikodemu Nayigiziki yitabye Imana ku myaka 94

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *