Thu. Sep 19th, 2024

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga hamwe n’abandi bayobozi mu ngabo z’u Rwanda babwiye abashinzwe umutekano muri za Ambasade zikorera mu Rwanda uko umutekano warwo wifashe ndetse n’uko rufasha abandi kuwugira no kuwurinda.

Babwiwe uko u Rwanda rwitwara mu gufasha Mozambique kugarukana amahoro ndetse n’uburyo ingabo zarwo na Polisi bafasha Repubulika ya Centrafrique kubumbatira umutekano.

Lt Gen Muganga avuga ko kuganira n’abashinzwe umutekano muri za Ambasade ari uburyo bwiza bwo kubasangiza uko ibintu byifashe kandi bukanafasha mu kurushaho kuzamura ubufatanye mu kuwubungabunga.

Yababwiye ko ingabo z’u Rwanda zizi neza ko nta mugabo umwe kandi ko ziteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Col Didier Calmant wavuze mu izina rya bagenzi be, avuga ko ikiganiro nka kiriya gihuriranye n’ibihe byo kuzirikana ukwibohora kw’Abanyarwanda kiba kiziye igihe.

Yijeje ingabo z’u Rwanda ko we na bagenzi be bazakomeza gukorana nazo kandi ko inama nka ziriya zizakomeza kuba ingirakamaro.

Abashinzwe umutekano muri za Ambasade bagera kuri 30 nibo bari baje muri iriya nama.

Ni abo Algeria, Ububiligi, Botswana, Canada, Ubushinwa, Czech Republic, Denmark, Misiri, Ubufaransa, Ubudag, Ubutaliyani, Kenya, Ubuholandi, Pologne, Uburusiya, Koreya y’Epfo, Suwede, Turikiya, Sudani, Uganda, Ubwongereza, Amerika na Zimbabwe.

Babwiwe uko u Rwanda rwirinze muri iki gihe n’uko rufasha abandi kwirindira umutekano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *