Thu. Sep 19th, 2024

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) ibera i Kigali.

Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde yururuka indege

Perezida Zewde ni umwe mu banyacyubahiro bamaze kugera i Kigali bitabiriye iyi nama igiye kubera ku Mugabane wa Afurika bwa mbere.

Abandi banyacyubahiro bamaze kugera i Kigali harimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall, Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia, Graça Machel wari umugore wa Nelson Mandela.

Kuri uyu wa mbere kandi biteganyijwe ko umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha nawe agera i Kigali mu masaha ari imbere.

Inama ya Women Deliver ihuriza hamwe abatanyabikorwa batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagamije kurebera hamwe uburyo ihame ry’uburinganire ryarushaho gutezwa imbere ndetse abagore n’abakobwa bakigishwa uburenganzira bwabo mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

  

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *