Sat. Nov 23rd, 2024

Umutoza Thierry Froger n’umwungiriza we Khouda Karim, bageze mu Rwanda aho bagiye gutangira akazi ko gutoza APR FC mu mwaka utaha w’imikino wa 2023/24.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023, ni bwo aba batoza baturutse mu Bufaransa bageze mu Rwanda.

Aba bagabo bakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, ari kumwe n’Umuvugizi wayo, Tony Kabanda ndetse na Ntazinda Eric ushinzwe ibikorwa bya buri munsi by’iyi kipe y’Ingabo.

Froger ni Umufaransa w’imyaka 60 wakiniye amakipe akomeye mu Bufaransa arimo Lille, Grenoble na Le Mans, mu gihe amaze imyaka 29 ari mu kazi k’ubutoza nk’uwabigize umwuga.

Yanyuze mu makipe akomeye mu Bufaransa nk’umutoza arimo Le Mans FC, Lille, LB Châteauroux, FC Gueugnon, Stade Reims, Nîmes Olympique, Vannes OC na US Créteil.

Usibye iwabo, ahandi yakoreye aka kazi ni muri Afurika aho yanyuze muri TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, USM Alger yo muri Algeria na Arta/Solar7 yo muri Djibouti aherukamo. Yabayeho Umutoza mukuru wa Togo mu 2010, ari na yo kipe y’igihugu rukumbi yatoje.

Mugenzi we, Khouda Karim, bakoranye muri USM Alger, gusa anyura no mu yandi arimo US Le Pontet na JS Saoura yabayemo yungirije, aba n’umutoza mukuru muri JSM Béjaïa na CS Constantine.

Aba bagabo bombi bategereje umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, Dr Adel Zrane. Abanyezamu b’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda bazatozwa na Ndizeye Aimé Desiré ’Ndanda’ wayibayemo umukinnyi kugeza mu 2010.

Aba batoza basimbuye Umunya-Tunisia Ben Moussa watwaye Igikombe cya Shampiyona nyuma yo kuyisigarana ubwo yari imaze gutandukana n’Umunya-Maroc Erradi Adil Mohammed.

APR FC yari imaze imyaka 11 ikinisha abenegihugu gusa, yigaragaje ku isoko ry’abakinnyi b’abanyamahanga, igura barindwi uhereye mu izamu kugeza mu busatirizi.

Abo bakinnyi barimo Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’, Apam Assongwe Bemol, Victor Mbaoma, Banga Salomon Bindjeme na Sharafeldin Shaiboub Ali.

Umutoza Thierry Froger yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane

Thierry Froger na Khouda Karim bakiriwe n’ubuyobozi bwa APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *