Sat. Nov 23rd, 2024

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou Nguesso yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Mu masaha ya Saa sita z’amanywa nibwo Perezida Nguesso yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe yakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyubahiro kigenerwa abakuru b’ibihugu.

Nyuma yo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, Perezida Denis Sassou Nguesso yeretswe itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse banasusurutswa n’Itorero ry’Igihugu mu ndirimbo gakondo.

Abakuru b’ibihugu byombi baragirana ibiganiro mu muhezo bizwi nka tete a tete

nyuma bayobore ibiganiro byaguye bihuza intumwa z’ibihugu byombi.

 

Hateganyijwe kandi ikiganiro aba banyacyubahiro bombi bagirana n’Abanyamakuru.

Biteganyijwe ku Gicamunsi Perezida Sassou Nguesso asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse ageze ijambo ku bagize inteko ishinga amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *