Sat. Nov 23rd, 2024

Inama y’Abaminisititi yashyizeho amasaha ntarengwa ibikorwa by’imyidagaduro bizajya bifungirwaho mu masaha y’ijoro hagamijwe gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’abaturiye aho bibera.

 

Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 1 Kanama 2023.

Uwo mwanzuro uvuga ko “Mu rwego rwo kunoza imitunganyirize n’imikorere y’ibikorwa by’imyidagaduro mu masaha y’ijoro no gukumira urusaku rubangamira umudendezo w’Abaturarwanda, Guverinoma yafashe icyemezo ko guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2023, ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saaSaba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru (ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu) bikazajya bifunga saa Munani z’ijoro.”

Inama y’Abaminisitiri yibukije ko abashaka gukora nyuma y’ayo masaha hari amabwiriza yihariye azakurikizwa.

Yakomeje iti “Ibikorwa byose byaba iby’ubucuruzi cyangwa iby’imyidagaduro bizakenera gukomeza gufungura nyuma y’ayo masaha, bizajya bihabwa uruhushya hashingiwe ku mabwiriza azatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).’’

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi ishize humvikana abaturage binubira ko basakurizwa n’abarara bacuranga barimo abo mu nsengero ndetse no mu bitaramo bitandukanye.

. Ange  Kagame yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.

Ni umwe mu myanzuro y’ibyemezo by’iyi  Nama y’Abaminisitiri

Iyo nama yashyizeho n’abandi bayobozi bashya mu nzego zitandukanye, barimo :

. Setti Salomon  wagizwe Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Itumanaho mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB),

. François Ngarambe wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

. CG Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi yu Rwanda yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Misiri,

. Gen Maj Charles Karamba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye Igihugu mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

. Michel Sebera yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinea Conakry, naho Shakila Kazimbaya Umutoni agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Ku rundi ruhande, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Claude Morel ahagararira Repubulika ya Seychelles mu Rwanda ku rwego rwa High Commissioner, aho afite icyicaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko hagiye gusohoka inkoranyamagambo nshya y’ururimi rw’amarenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *