Sat. Nov 23rd, 2024

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, burimbanyije ibiganiro n’abakinnyi babiri bakina hagati mu kibuga, Iradukunda Siméon wa Gorilla FC na Kalisa Rashid wasoje amasezerano muri AS Kigali.

Ni nyuma yo kubona ko iyi kipe undi mukinnyi byibura umwe ukina hagati mu kibuga ajyana imipira imbere, kuri ba rutahizamu.

Ikibazo cy’umukinnyi ukina kuri uyu mwanya, cyakomeje kugaragazwa n’umutoza wa Rayon Sports nyuma y’imikino ibiri ya gicuti iyi kipe iheruka gukina.

Amakuru yizewe  twamenye, ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buticaye kuko bwakubitiye muri Gorilla FC busaba Iradukunda Siméon ugifite amasezerano y’umwaka umwe.

Iyi kipe yasabwe kwishyura miliyoni 25 Frw yo kugura aya masezerano, kugira ngo abashe gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Amakuru avuga ko abayobozi batigeze bahakana gutanga aya mafaranga, ariko kandi bakaba bafite uburyo bwa Kabiri bwo kuganira na Kalisa Rashid we udafite ikipe.

Ibi birasobanura ko, umukinnyi umwe muri aba ashobora gutangazwa mu gihe cya vuba nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports bitewe n’uko ikeneye ukina hagati ajyana imipira imbere.

Iradukunda Siméon we na Nshimiyimana Tharcisse, baherutse kwifuzwa na APR FC umwaka ushize, ariko abayobozi ba Gorilla FC babifuzamo miliyoni 100 Frw bombi. Indi kipe iherutse gukomanga kuri Iradukunda, ni Police FC yasabwe gutanga miliyoni 50 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe iherutse kwifuza Bigirimana Abedi na Niyonzima Olivier Seifu bombi bakina hagati mu kibuga, ariko impande zombi ntizahuza, umwe ajya muri Police FC undi ahitamo kujya muri Kiyovu Sports.

– Advertisement –

Abakinnyi bo hagati iyi kipe yaguze, harimo Aruna Moussa Madjaliwa wamaze gushimwa n’umutoza, na Jonathan Ifunga Ifasso utariyereka neza umutoza kugeza ubu.

Abatoza ba Rayon Sports, bakomeje gukemanga ubushobozi bwa bamwe mu bakinnyi baguzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *