Sat. Nov 23rd, 2024

Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Saudi Arabia, yoherereje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa mu magambo ku wa Kabiri taliki ya 8 Kanama 2023.

Ni ubutumwa Perezida Kagame yashyikirijwe n’Umujyanama w’Ingoro y’Ibwami Ahmed bin Abdulaziz Kattan, burebana n’umubano urangwa hagati y’u Rwanda na Saudi Arabia n’uburyo bwo kurushaho kuwusigasira no kuwuteza imbere.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ni bwo Perezida Kagame yakiriye Ahmed bin Abdulaziz Kattan n’itsinda ryaje rimuherekeje muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro byibanze ku butumwa bw’Umwami Salman.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, byatangaje ko ibyo biganiro byibanze ku kureba uburyo bwo kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zitandukanye, ndetse banagaruka ku ngingo zirebana n’iterambere ry’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Kagame yamenyesheje iryo tsinda yakiriye ko ashyigikiye itegurwa ry’Inama ya mbere ihuza Saudi n’Afurika n’iya gatanu ihuza Ibihugu by’Abarabu n’Afurika zitezweho kubera mu Bwami bwa Saudi Arabia mu mpera z’uyu mwaka

Inama ihuza Saudi Arabia n’Afurika yitezwe kuba mu kwezi k’Ugushyingo, mu gihe Inama ihuza ibihugu by’Abarabu n’Afurika izaba mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Kattan yanahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, n’abandi bayobozi babiri, baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ingingo zirebana n’inyungu bihuriyeho.

U Rwanda na Saudi Arabia byishimira umubano ukomeje gutera imbere ku mpande zombi mu rwego rw’ubuzima, uburezi, ingufu n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

Uruzinduko rwa Kattan rubaye mu gihe mu kwezi kwa Kamena 2021, Minisitiri Dr. Biruta na we yagiriye uruzinduko muri Saudi Arabia aho yahuye na Kattan wari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane n’Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu.

Baganiriye ku mubano ukomeje kwaguka hagati y’ibihugu byombi, bibanda cyane ku ngamba zo kurushaho kuwuteza imbere no kuwimakaza ari na ho bashingiye bungurana ibitekerezo ku mahirwe ahari yo kongera ubutwererane bushingiye ku bukungu n’ishoramari.

Icyo gihe ni na bwo bashyize umukono ku masezerano rusange y’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Saudi Arabia. Ayo masezerano yabaye imbarutso yo kurushaho kongera ubufatanye bubyara inyungu mu nzego zitandukanye.

Uruzinduko rwa Kattan mu Rwanda rubaye kandi mu gihe mu ntangiriro z’ukwezi gushize Ikigega cya Saudi Arabia gishinzwe Iterambere (SFD) na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 23.3 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi.

Byitezwe ko iyo nguzanyo izifashishwa mu kwagura umuyoboro mugari w’amashanyarazi n’imito ishamikiyeho yitezweho kugeza umuriro mu ngo ibihumbi 60 zo mu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Gakenke. Izishyurwa mu gihe cy’imyaka 25 ku nyungu ya 1%, harimo imyaka itanu u Rwanda ruzaba rusonewe kwishyura.

Izindi nzego zibonwamo amahirwe y’ubufatanye bubyara inyungu hagati y’ibihugu byombi zirimo urw’ikoranabuhanga, urwego rw’imari, itrambere ry’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

Amafoto: Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *