Wed. Sep 18th, 2024

Umunyamuziki Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz yataramiye abitabiriye iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ryahurije hamwe urubyiruko rwo mu bihugu 16.

Iserukiramuco ririmo kubera mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze riba kuko ryatangiye mu 2003.

Muri iri serukiramuco, ku munsi w’ejo hashize tariki 13 Kanama 2023 umuhanzi Diamond ryamusigiye urwibutso nyuma y’uko agize amahirwe agahura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ageze ku rubyiniro yagize ati “Iyo uje mu Rwanda, urarukunda. Ni urw’amahoro, Kigali icyeye, buri kintu cyose kirateguye.

Perezida (Paul Kagame) ndakwishimiye, turagukunda tuzakomeza kugukunda, turagukunda cyane”.

Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball.

Ryahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye itangizwa ry’Iserukiramuco ‘Giants of Africa’, yavuze ko Abanyafurika ari ibihangange.

Diamond Platnumz ni umuhanzi w’umunyatanzania winjiye mu ruhando rwa muzika nyafurika byeruye mu 2009, yatangiye aririmba injyana ya Bongo Flava.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *