Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu bane bakekwaho gukinisha umwana filimi z’urukozasoni no kuzikwirakwiza hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ giherutse gutambuka kuri RTV, Umuvugizi wa RIB Dr Thierry Murangira yavuze ko kizira kuba hari umuntu ushobora kwamamaza filimi z’urukozasoni no kuzikinishamo umwana.
Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’ imikoreshereze y’igitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ubikoze aba akoze icyaha.
Dr Murangira avuga ko muri iyi minsi abantu bari mu Isi y’iterambere ry’imbuga nkoranyambaga, aho umuntu wese afite uburenganzira bwo kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo ubwo ari bwo bwose ariko ko hari ibintu barimo kugenda bateshuka.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko abantu baburirwa kenshi ariko ngo ntibabyumva.
Yagize ati “N’umuntu wese uzajya yemera gukina n’umwana na we ni umufatanyacyaha, azajya ahanwa”.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry Murangira, avuga ko hari ibyo abana barangariramo cyane bitari byiza (batari bose) mu gihe bakoresha ikoranabuhanga.
Ati: “Abana b’iki gihe usanga bafite ubumenyi bwinshi kuri ibi bintu byo gukoresha mudasobwa, imbuga nkoranyambaga kurusha ndetse n’ababyeyi babo.
Ariko ubona hari ibyo barangariramo cyane ntabwo tuvuga ko ari abana bose ariko harimo n’ibyo bigiramo imico mibi bitari byiza”.
Ntiyerura ngo avuge ko bareba filimi z’urukozasoni cyane ariko ngo ni ibintu bidafite umumaro cyane bishobora rimwe na rimwe kubatera ubwomanzi no kubahindura imico.
Amategeko arengera umwana mu gukoresha murandasi, ingingo ya 3 yerekeye uburenganzira bw’umwana no kumurinda, ivuga ko umwana ari umuntu wese utarageza imyaka 18.
Mu mategeko amurinda, ingingo ya 33 ivuga ko kwereka umwana amashusho yerekeranye ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa kumwumvisha amajwi yabyo ubikoze aba akoze icyaha.
Ubihamijwe n’urukiko afungwa hagati y’imyaka 5 na 7 n’ihazabu ya miliyoni eshatu kugera kuri eshanu.
Ingingo ya 34 yerekeye gufata ishusho cyangwa amajwi by’umwana byerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ubikoze wese arabihanirwa.
Uhamijwe iki cyaha afungwa hagati y’imyaka 5 cyangwa 7 n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni 7 kugeza kuri milyoni 10.
Ingingo ya 35 yerekeye no kwamamaza amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rikorewe ku bana.
Ahamya ko kizira kuba hari umuntu ushobora kubyamamaza kuko bihanwa n’amategeko.
Gushyira hanze amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ubikoze na we aba akoze icyaha.
Ruzigana Maximilien, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bw’Umwana ‘Coalition Umwana ku Isonga’ we yagaragaje ko hari ikintu kibangamiye umwana mu ikoreshwa rya murandasi.
Ruzigana yagize ati: “Ikimubangamiye ni uko afite amakuru menshi arenze ubushobozi bwe”.
Ntanafite ubushobozi bwo kuvangura ngo amenye ibimufitiye akamaro, amenye ibyo kwirinda, ngo amenye n’ibitamutesha umwanya”.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Coalition Umwana ku Isonga mu 2019, bugaragaza ko mu Karere ka Rubavu ingo 73% zikoresha murandasi bityo abana bakayikoresha ku kigero cyo hejuru.
Akarere ka Nyanza gafite 64% by’ingo zikoresha murandasi hagakurikiraho Akarere ka Gasabo gafite 61% by’ingo zikoresha murandasi, bigaragaza ko abana bo muri izo ngo bashobora kubona murandasi ku buryo bworoshye.