Wed. Sep 18th, 2024

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w’ibikorwaremezo, amugira inama y’ibizamufasha mu mirimo mishya.

Ni nyuma y’aho Dr Jimmy Gasore agizwe Minisitiri w’ibikorwaremezo, mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, asimbuye Dr Erneste Nsabimana wari uru kuri uyu mwanya kuva muri Mutarama 2022.

Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Perezida Kagame yabanje gushimira Dr Jimmy Gasore kuba yiyemeje gukorera igihugu cye, gukorera abanyarwanda ku rwego rwa Minisitiri, amwibutsa ko ari inshingano n’imirimo biremereye bikubiye mu ndahiro yari amaze kurahira; amubwira ko n’ubwo bimeze bityo ari ibintu bisanzwe kandi bishoboka.

Yakomeje amugira inama agira ati:

 

“Inama namugira n’abandi banyumva batari we basanzwe mu Nama y’Abaminisitiri n’ahandi ni inshingano bafitiye abanyarwanda n’igihugu; icya mbere sinzi impamvu byasubirwamo kenshi buri gihe muri izo nzego zo gukorera abanyarwanda n’igihugu, inyungu z’umuntu ku giti cye arabanza akazishyira iruhande n’ubwo atazibagirwa kuko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kuzamura intera y’imibereho ye, ariko iyo byageze kuri izo nshingano ubanza kuzamura imibereho y’abandi ari bo banyarwanda, ari cyo gihugu.”

Perezida Kagame yongeyeho ati:

 

“Icya kabiri ni ugukora ibintu bikagaragara mu bikorwa; mpora mbibwira abo dukorana tuyoborana iki gihugu, ibintu byinshi bihera mu mvugo, bihera mu nyigo, bihera mu nama. Ibyo byose niyo wabikora wibwira ngo ni neza nta kigaragara cyavuyemo gihindura ubuzima bw’abantu ni nk’aho uba wakoze ubusa.”

Mu zindi nama Perezida Kagame yasabye Dr Gasore, ni ukwirinda ubugambo no kwirinda ikuzo mu kazi.

Ati: “Ikindi nagira inama Gasore uhawe izi nshingano zo kuyobora Miinisiteri y’ibikorwaremezo, ntuzajye gutinzwa n’abakubwira ubugambo, wowe ukore ibintu uko ubyumva kandi ukwiriye kuba ubyumva. Ikindi abanyarwanda ubanza dukunda kuvuga kuruta gukora, bazareke kukurangaza ngo bagushyire mu mvugo iri aho, niba ihari izana umusaruro uzayitege amatwi. Ikindi nacyo bagirauwabaye Minisitiri hari ubwo yumva ari ku rwego rwicara rukarambya,…ikintu cy’ikuzo mu kazi bakaba abatuma ntibakurikirane ngo barebe.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari aho umuntu atuma, uwo yatumye nawe agatuma nawe agatuma abandi, bityo iyo hatabayeho gusubira inyuma ngo urebe niba uwo watumye yaratumitse, niho hazamo ikibazo, asaba Minisitiri Gasore nk’umuntu mushya ugiye mu kazi kwirinda abantu baza bavangavanga n’abazana imvugo zica abantu intege, amusaba kureba akazi ibindi akabyihorera; anamusaba ko nk’Umuyobozi uzashaka kumuvangira amuyobora ko afite uburenganzira bwo kubigizayo bagashakirwa indi mirimo cyangwa bakajya gukora ibyo bishakiye.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ni muntu ki?

Dr Jimmy Gasore wabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’imyuka yo mu kirere, afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’imyuka yo mu isanzure.

Iyi mpamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology, muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Gashyantare 2018, yaje yiyongera ku zindi mpamyabumenyi afite zirimo iy’icyiciro cya cya kabiri cya kaminuza, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2008, mu bijyanye n’ubugenge.

Yakoze imirimo inyuranye irimo kuba yarayoboye urwego rushinzwe kugenzura imihindagurikire y’Ikirere mu Rwanda, ndetse anaba umushakashatsi mu kigo gishinzwe imikoranire mu by’ubushakashatsi cya Kigali, KCRC (Kigali Collaborative Research Center).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *