Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukuraho urujijo rw’ahari za ‘camera’ bityo hagashyirwaho ibyapa biranga aho ziri.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP Namuhoranye Felix, avuga ko camera ubusanzwe nta kibazo cyazo ariko anagaragaza ko hari ikirimo gukorwa kugira ngo abatwara ibinyabiziga bajye bamenya aho ziri.
Byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 04 Ukwakira 2023 ku Cyicaro cya Polisi Kacyiru, mu kiganiro Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bagiranye n’abanyamakuru.
Ni ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred na Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta.
IGP Namuhoranye avuga ko barimo gusohora ibyapa biranga ahari camera. Yagize ati: “Turiho turacapisha ibyapa byinshi cyane biranga aho camera ziri. Ikigenderwa si ukugira ngo bakubwire aho camera iri, kugira ngo ugende buhoro cyangwa ngo nuharenga wihute ahubwo ni ukugira ngo dukureho n’urwo rujijo, ntabwo ducuruza amakosa”.
Polisi yagaragaje ko uretse kuba camera ikoreshwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda ngo igiye kujya yifashishwa mu gutahura ko ikinyabiziga gifite ubwishingizi cyangwa umushoferi avugira kuri telefoni.
IGP Namuhoranye yagize ati: “Mu gihe kiri imbere izajya imenya ko imodoka igenda idafite ‘Controle technique’, uyitwaye avugira kuri telefoni cyangwa atambaye umukandara”.
Polisi y’Igihugu yanavuze ko hari ubwo umuyobozi w’ikinyabiziga yandikirwa ntabimenye kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba inumero yatanzwe handukurwa ikinyabiziga, itakibaho cyangwa ikoreshwa n’undi muntu.
Igaragaza kandi ko hari ubwo umuntu yandikirwa ku muhanda witwa Rubengera ari na wo uriho camera, akavuga ko yabaho ataragera i Karongi.
IGP Namuhoranye, avuga ko camera yitirirwa akagari iherereyemo kandi bishoboka ko utugari duhuza amazina.
Kugeza ubu harigwa uburyo hazajya hagaragara izina ry’aho camera iri ariko hakiyongeraho n’iry’Akarere iherereyemo.
Minisiteri y’Umutekano yagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga mu kugira impanuka, Umujyi wa Kigali, Amajyepfo, Iburengerazuba n’Amajyaruguru.
Kugeza ubu moto ni zo ziza ku isonga mu guteza impanuka, amagare ku kigereranyo cya 15%, amakamyo manini 13%, amato 10%, ndetse na bisi.
Ni mu gihe kandi ubusinzi bwiharira 3% by’ibiteza impanuka, gutwarira aho bitemewe, kunyuraniraho aho bitemewe ibi byose ngo bikaba biri mu biteza impanuka.
Kugira ngo impanuka zirindwe, Polisi yasubukuye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro hagamijwe kwigisha buri wese kwirinda amakosa.