Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rutangaza ko hari byinshi Abanyarwanda bazungukira kuri Trace Awards and Festival. Ni mu gihe Habura amasaha atageze kuri 72 mu Rwanda hakabera bwa Mbere ibirori bizatangirwamo ibihembo bya ‘Trace Awards’.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri taRiki 17 Ukwakira 2023 muri BK Arena.
Ni ikiganiro yahuriyemo n’Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez, Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, Haba Adijah Kamwesiga.

Kageruka yavuze ko ubufatanye bwa Trace Awards na Visit Rwanda ari amahirwe yo kugaragara mu ruhando rw’abahanzi mpuzamahanga.
Avuga ko abahanzi nyarwanda kuba bari ku rwego runaka atari igitangaza, ahubwo ko ari yo mpamvu u Rwanda ruzana ibitaramo nk’ibi bikomeye kugira ngo bigirire u Rwanda akamaro.
RDB igaragaza ko umuziki utatandukanywa n’ubukerarugendo. Ikindi ngo ntibwakunda hatazanywe n’abantu baturutse hirya no hino ku Isi.
Akomeza agira ati “Ndashimira abanyarwanda by’umwihariko abikorera, tugomba guhora twiteguye igikorwa mpuzamahanga nk’ikingiki, amahoteli akabona akazi na Trace Awards ikabona amafaranga”.
Kageruka, Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Asobanura ko Festival izaba irimo ibiganiro byiza.
Iyo u Rwanda rwakira ibikorwa mpuzamahanga, akamaro kabyo ntikabarwa mu mafaranga gusa.
Ati […] Ariko hariho ibintu amafaranga adashobora kugura. Kumenyana ku rwego rw’Isi ko dufite RwandAir, BK Arena, Umujyi wakira inama, ibyo ni ibintu udashobora kugura mu mafaranga”.
Haba Adidja Kamwesiga, Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RwandAir, yavuze ko bahora bavuga igihugu kubera serivisi za RwandAir batanga.
Yavuze ko biyemeje gukorana na Trace Group kubera ko ari ikigo kimaze imyaka myinshi giteza imbere imbere abanyafurika.
Abantu bafite ikarita ya BK Arena izaberamo ibirori bya Trace Awards, bazagabanyirizwaho 25%.
Ababarirwa hagati ya 700 na 1,000,000 barimo ibyamamare ku migabane y’Isi yose, biteganyijwe ko ari bo bazabyitabira.
Abasaga Miliyoni 500 bo mu bihugu 190 biteganyijwe ko bazakurikiranira ibirori bya Trace Awards kuri Trace TV.
Olvier Laouchez, Umuyobozi wa Trace Group itegura Trace Awards& Festival yashimye Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa RDB, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) n’abandi bari gutegura ibi birori by’imbonekarimwe.
Yavuze ko imyaka ibiri yari ishize bari gukorana na RDB kugira ngo ibi birori bizabere mu Rwanda.
Laouchez yashimangiye ko ubukungu bw’u Rwanda buri ku rwego rushimishije ku buryo rufite ibikenewe byose ngo rwakire ibikorwa mpuzamahanga.
Ati “Turashimira Leta y’u Rwanda, ibigo, imiryango n’abantu ku giti cyabo bari gukora ubudacogora kugira ngo ibihembo n’ibirori bya Trace bizagende neza”.
Icyiciro gihanganiyemo n’abahanzi nyarwanda kirimo Chriss Eazy, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bruce Melodie na Bwiza.
Ikindi kirimo umunyarwanda ni icy’abahanzi bahiga abandi mu bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba, kirimo Diamond Platnumz, Zuchu, Bruce Melodie, Nadia Mukani, Khaligraph Jones na Azawi.
Abahanzi bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Bruce Melodie, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.
Ibi birori bizayoborwa na D’Banj ndetse na Maria Borges aho biteganyijwe ko bizaririmbwamo n’abahanzi barenga 60.

