Wed. Sep 18th, 2024

Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir, agiye kujya ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe hakiri urujijo ku hazaza h’igihugu cye muri uwo muryango ndetse ukaba wibasiwe n’ibibazo byinshi bisaba gushyirwa ku murongo birimo n’iby’umutekano muke.

 

Salva Kiir agiye gusimbura Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ugiye gusoza manda ye.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, iteganyijwe muri uku kwezi hagati y’itariki ya 23-24, i Arusha muri Tanzanie.
Ni inama izibanda cyane ku birebana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse no kwihaza mu biribwa mu Karere.

Sudani y’Epfo igiye gufata ubuyobozi, ni yo iza imbere mu kugira imyenda ituruka ku misanzu y’ibihugu byo muri uyu muryango kuko ifite arenga miliyoni 30 z’amadorali, u Burundi bufite ideni rya miliyoni 15,5 z’amadolari, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemejwe umwaka ushize ifite miliyoni 14,7 z’amadolari kuko itarishyura umusanzu wayo.

Tanzania ifite ibihumbi 123 by’amadorali, u Rwanda rukagira miliyoni 7,3 z’amadolari, Uganda ikaba isabwa kwishyura miliyoni 6,1 z’amadolari naho Kenya ari nayo ifite make isabwa kwishyura amadorali 20 gusa nk’uko The Eastafrican yabitangaje.

Mu minsi ishize, Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), baherute kugira inama y’Abaminisitiri yasabaga ko ibihugu bitubahiriza ibisabwa mu kwishyura imisanzu yabyo bigomba guhagarikwa.

Ingingo ya 146 y’itegeko rigenga EAC yemeza ko hashobora igihugu kinyamuryango gishobora guhagarikwa iyo kinaniwe kubahiriza amabwiriza y’ibanze harimo no kutishyura imisanzu mu gihe cy’amezi 18.

Mu bitegereje Salva Kiir agomba gushyira ku murongo muri manda ye harimo ibirebana n’umutekano muke mu gihugu cye no mu Burasirazuba bwa Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *