Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Me Alain Mukuralinda avuga ko kuba ibyo kohereza abimukira mu Rwanda bavuye mu Bwongereza byaraye byanzwe n’Urukiko bitazarubuza gukomeza uwo mutima. Ariko ngo nibataza, ibikorwaremezo byari byarabateganyirijwe bizakoreshwa n’Abanyarwanda.
Mukuralinda avuga ko mu masezerano u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza kuri iyi ngingo, avuga ko abo bimukira bari buturane n’Abanyarwanda, bagasangira akabisi n’agahiye.
Avuga ko icyemezo cy’uko batataza nigikomeza kuba impamo, ibyari byarabubakiwe bitazasenywa cyangwa ngo hagire ikintu icyo ari cyose gisubizwa Ubwongereza.
Ni ngombwa kuzirikana ko Ubwongereza bwari bwaremereye u Rwanda miliyoni € 120 (agera kuri miliyari Frw 150) yo kuzita kuri abo bantu.
Ni amasezerano yasinywe muri Mata, 2022.
U Rwanda ruvuga ko hagize ikindi gihugu cyifuza gukorana n’u Rwanda muri gahunda nk’iriya, rwiteguye kubikora kuko umutima warwo wo kwakira abari mu gihirahiro utigeze uhinduka.
Lord Reed uyobora Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza niwe waraye atangaje ko we na bagenzi be basanze gahunda y’Ubwongereza n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira ngo babanze barubemo mbere yo kwemererwa kuba mu Bwongereza harimo ibidakurikije amategeko.
Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Suella Braverman wakurikiranaga iby’iyi gahunda ku ruhande rw’Ubwongereza yirukanywe mu nshingano.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Umukuru warwo yavuze kenshi ko rwakoze ibyo rwagombaga gukora ngo iyo gahunda igerweho.
Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose Ubwongereza buzaba bwanogeje ibyo kuzana abo bantu mu Rwanda, buzasanga rwiteguye.
Ni kenshi yavuze ko abarushinja kubishakamo indonke bibeshya kuko rwo rwarangiye kera kwakira abagira igihugu.