Wed. Sep 18th, 2024

Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie yazamuye ibendera ry’u Rwanda mu gitaramo yahuriyemo n’Umuhanzi w’umu Jamaica witwa Shaggy cyabereye Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Ni mugitaramo cyateguwe na iHeartRadio Jingle Ball Tour cyaraye kibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 mu Mujyi wa Mujyi wa Dallas.

Shaggy yakiriye Bruce Melodie waserukanye ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda ku rubyiniro baririmbana indirimbo bahuriyemo bise “When She’s Around” (Funga Macho) baherutse gushyira hanze bari kumwe.

Shaggy yasabye abitabiriye iki gitaramo kwakira Bruce Melodie yise umuvandimwe we wo mu Rwanda bakamugaragariza urukundo.

Ni igitaramo cyaririmbyemo abahanzi bakomye ku isi barimo Flo Rida, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi.

Biteganyijwe ko Bruce Melodie agaruka i Kigali vuba aha akitabira igitaramo Move Afrika azahuriramo na Kendrick Lamar kizabera muri BK Arena ku wa 6 Ukuboza 2023.

Bruce Melodie azahita asubira muri Amerika dore ko tariki 16 Ukuboza 2023, aho we na Shaggy nanone bazaririmba mu gitaramo cya iHeartRadio Jingle Ball Tour kizabera muri Amerant Bank Arena yakira abasaga ibihumbi 20 iri mu Mujyi wa Miami.

Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *