Perezida Kagame witabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe (COP28) ibera i Dubai kuva kuri uyu wa 30 Ugushyingo, yahuye n’abandi bayobozi mu nama y’umuryango ‘Sustainable Markets Initiative’ barimo Umwami Charles III na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan.
Inama ya COP28 yatangiye uyu munsi biteganyijwe ko izasozwa ku wa 12 Ukuboza uyu mwaka.
Muri bimwe mu byaranze ibikorwa byayo ku munsi wa mbere harimo gutangiza ku mugaragaro ikigega kizajya kigoboka ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bishegeshwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kurusha ibindi.
Ni igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Inganda n’Ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Dr. Sultan Al Jaber nyuma y’aho iki kigega cyemejwe mu nama nk’iyi ya COP27 yabereye Sharm El Sheikh, mu Misiri umwaka ushize.
Yagize ati “ Ibyasezeranyirijwe i Sharm El Sheikh, bishyiriwe mu bikorwa i Dubai. Umuvuduko ibihugu byagendeyeho kugira ngo iki kigega kibe gitangiye gukora nyuma y’umwaka umwe cyemerejwe mu Misiri, ntusanzwe.”
Yavuze ko iki kigega kizafasha miliyari z’abatuntu bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kurusha abandi.
Ati “Ndashaka gushima itsinda twakoranye ku kazi gakomeye bakoze kugira ngo ibi bibe bigezweho. Bigaragaza ko isi ishobora guhuza imbaraga ikagira ibyo ikora.”
UAE yemeje ko izashyiramo miliyoni 100 z’amadolari. Ibindi bihugu bifite ibyo byiyemeje birimo u Budage bwiyemeje gutanga miliyoni 100 z’amadolari, u Bwongereza bwiyemeje miliyoni 40 z’amayero, mu gihe u Buyapani bwatanze miliyoi 10 z’amadolari. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo yiyemeje gutanga miliyoni 17,5 z’amadolari.
Ku ruhande rw’ibikorwa by’iyi nama, nibwo Perezida Kagame yahuye n’abandi bayobozi mu biganiro bya ‘Sustainable Markets Initiative’, umuryango watangijwe n’Umwami Charles III ubwo yari igikomangoma cya Wales mu 2020, mu nama y’Ihuriro Ryita ku Bukungu yabereye i Davos.
Nk’umuryango w’icyitegererezo mu yigenga ukora mu bijyanye no gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi mu bijyanye n’ibidukikije, Sustainable Markets Initiative ifite imbaraga zo guhuza ibigo bikomeye byaba inganda cyangwa ibitanga serivisi z’imari hamwe na za guverinoma hagamijwe guhanga udushya, kongera imbaraga mu bikorwa bizatuma ahazaza harushaho kuba heza.
Inshingano z’ibanze z’uyu muryango ni uguhuza imbaraga ku rwego rw’isi ngo abikorera babashe kugera ku ntego isi yihaye mu bijyanye no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’intego z’iterambere rirambye.