Uwahoze ari Umutoza Mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, yemeje ko abakinnyi batatu yatoje bageze imbere y’Urukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) bakaba abatangabuhamya b’ibyo iyi kipe imushinja.
Umunyezamu Ishimwe Pierre, Myugariro Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga, bavuye mu Rwanda bajya mu Busuwisi gutanga ubuhamya ku byo APR FC iregamo Adil Erradi Mohammed.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko aba bakinnyi batatu ba APR FC, batagaragaraga mu myitozo muri iyi minsi, bagiye mu Busuwisi mu ibanga aho bitabiriye urubanza rw’ikipe bakinira, iburanamo n’uwahoze ari Umutoza wayo, Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed.
Adil Erradi yabwiye Radio 10 ko mu rubanza rwe hagaragayemo abakinnyi batatu yahoze atoza ari bo: “Ruboneka, Ishimwe Pierre na Ndayishimiye. Ubuhamya bwabo bwatwaye nk’amasaha arindwi, babazwa umwe, umwe.”
Uyu mugabo kandi yongeyeho ko atari bo gusa bari muri dosiye ahubwo hari n’abandi batabonetse icyo gihe barimo uwari Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel na Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari Team Manager. Aba bose ni abatarumvikanaga na we mbere y’uko yirukanwa.
Ubuhamya bwatanzwe buzashingirwaho hafatwa undi mwanzuro w’urubanza uzasomwa mu kwezi gutaha nk’uko babitangarijwe n’urukiko.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko amazina y’aba bakinnyi bagiye mu Busuwisi yari mu nyandiko APR FC yakoze yiregura, igaragaza ko impamvu yirukanye uyu mutoza w’Umunya-Maroc ari uko yari abanye nabi na bo ndetse yashatse kubakubita.
Kugeza ubu Adil ari kuburana ubujurire kuko muri Gicurasi 2023, Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza kafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego cye, akiyemeza kukijyana mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS).
Adil Mohamed yabaye Umutoza wa APR FC mu mpeshyi ya 2019, ahava mu Ukwakira 2022 amaze kwegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona birimo bibiri yatwaye adatsinzwe.