Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gahondo mu Mudugudu wa Bigega, haravugwa inkuru y’umugabo wanizwe n’inyama bikamuviramo urupfu.
Byabaye ku wa 01 Mutarama 2024, mu masaha ya Saa Munani ubwo uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka 50 wari utuye mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ,yitabiraga ibirori by’Ubunani mu rugo rwa muramu we utuye mu Mudugudu wa Bigega.
Amakuru atangwa n’abaturanyi b’urugo uyu nyakwigendera yagiriyemo iyi mpanuka avuga ko bybabaye ahagana Saa Munani z’amanywa mu rugo rwo kwa Moussa (umugabo wa mushiki wa nyakwigendera), ubwo barimo bizihiza Ubunani bw’umwaka wa 2024. Nyakwigendera nawe yari yitabiriye ibyo birori ku butumire bwa mushiki we.
Ngo igihe cyaje kugera rero, maze bajya ku meza, aho uyu nyakwigendera nawe yatangiye gufungura nk’abandi.
Mu gufungura, uyu ngo yatamiye intongo ya mbere y’inyama arayimira nk’ibisanzwe, ariko ageze ku ya kabiri imuhagama mu muhogo.
Ati ’’yariye iya mbere nta kibazo, ariko ariye iya kabiri irahagama ahera umwuka, ni uko bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyanza.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko nyakwigendera yashyinguwe ku wa 02 Mutarama uyu mwaka, ndetse ngo muri uru rugo rwa mushiki we ahabereye ibi byago, hakomeje kubera ikiriyo.