Fri. Nov 22nd, 2024

Perezida wa Equateur, Daniel Noboa, yatangaje ko igihugu cye cyinjiye mu bihe bidasanzwe nyuma y’aho umuyobozi w’agatsiko k’abacuruza ibiyobyabwenge, atorotse gereza n’imyigaragambyo mu magereza menshi muri iki gihugu cyashegeshwe n’imvururu za hato na hato.

 

Perezida Daniel Noboa, uri ku butegetsi kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, yatangaje ko ibyo bihe bidasanzwe bizamara iminsi 60. Abasirikare bazoherezwa mu mihanda yo hirya no hino mu gihugu no muri za gereza bashakisha Jose Adolfo Macias bakunda kwita Fito.

Hazabaho umukwabu uzajya utangira saa tanu z’ijoro ukageza saa kumi n’imwe za mu gitondo, buri munsi.

Noboa yavuze ko ibihe bidasanzwe bizatanga amahirwe ku bashinzwe umutekano n’izindi nzego mu kurwanya iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge.

Ati “Ntituzigera twinginga abakora iterabwoba cyangwa ngo turuhuke kugeza igihe amahoro azongera kugaruka mu baturage ba Equateur.”

Ku Cyumweru, Fito usanzwe ari umuyobozi w’agatsiko gakomeye kitwa Los Choneros ntiyabonetse muri gereza aho yari afungiye ubwo hakorwaga ubugenzuri.

Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko bikekwa ko yatorotse amasaha make mbere y’uko polisi ihagera.

Ubushinjacyaha bwo muri iki gihugu bwatangaje ko bwatangije iperereza ndetse abayobozi babiri bamaze gukorerwa dosiye bashinjwa kugira uruhare mu itoroka rya Fito.

Fito yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 34 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwicanyi, gukwirakwiza ibiyobwabwenge n’ibyaha bigambiriwe kuva mu 2022. Ni ubwa kabiri atorotse gereza. Yaheruka kubikora mu 2013 ariko yongera gufatwa nyuma y’amezi atatu.

Jose Adolfo Macias bakunda kwita Fito yatorotse gereza igikuba kiracika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *