Muri Kamena 2023, abanyeshuri basinyanye amasezerano na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) babwirwa ko bazahita bahabwa mudasobwa mu mezi atatu yari gukurikiraho, kugeza ubu ntibarazihabwa.
Amakuru avuga ko abanyeshuri bo muri za Koleji nka Busogo, Remera na Nyarugenge bagiye bazifata ariko abandi bakaba barategereje bagaheba.
Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X mu mpera z’icyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Irere Claudette, yahumurije abanyeshuri.
Asubiza ikibazo cy’umwe mu banyeshuri yagize ati “[…] Ndashaka kuguhumuriza, ntawe uzakwishyuza inguzanyo utahawe”.
Yasubizaga ibibazo by’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abo mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) bibaza ku nguzanyo za mudasobwa.
Irere yibukije ko mudasobwa itangwa, ari inguzanyo yishyurwa hariho inyungu ya 11%.
Iyi yiyongera ku nguzanyo yo kwiga ndetse n’itunga umunyeshuri mu gihe yiga.
Bamwe mu basinyiye izi mudasobwa muri ‘system’ ya BRD yitwa Minuza harimo n’abari mu myaka isoza, ibintu bavuga ko bibateye impungenge ko basoje amashuri batazihawe, na bwo bashobora kuzazishyuzwa. Umwe muri bo ati “Umunyeshuri wese aba agomba gukora ubushakashatsi akanandika igitabo, kandi ibyo si ibintu wakorera kuri telefone.
Bikenera mudasobwa. Ibyo rero urumva ko biri kutudindiza, byakabaye byarakunze mbere zikabonekera igihe tukoroherwa n’ubushakashatsi’’.
Mugenzi we na we ati: “Nk’umuntu urangiza uba ukeneye kwandika igitabo, kuba nta mudasobwa biri kutugora, ahubwo iyo batubwira mbere ko zitazabonekera igihe ngo turebe ukundi tubigenza”.
MINEDUC yahishuye ko abanyeshuri basigaje amazi 5 na 6 yo kwiga batazahabwa mudasobwa kuko ngo ayo mezi ateganyijwemo ibizamini, kwimenyereza umwuga ndetse na raporo z’imenyerezamwuga ryakozwe.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere, yagize ati “Mudasobwa itangwa nk’igikoresho cyo kwiga. Amezi usigaje atagera ku mwaka w’amashuri, kugushyiraho ideni ry’igikoresho utazakoresha wiga birasaba gutekerezwaho kabiri”.
Minisiteri y’Uburezi imara impungenge abarimo kurangiza amashuri batahawe mudasobwa, ikizeza ko batazabura uko bandika igitabo.
Ivuga ko Kaminuza zizaha abanyeshuri aho gukorera ubushakashatsi ndetse no kwandika ibitabo nk’uko babimenyeshejwe.
Yaraduhaye Theodore, umunyeshuri muri kaminuza, yibaza impamvu basinyishijwe amasezerano ariko ngo ntibafatwe nk’abandi
MINEDUC yasubije ko itanga mudasobwa kugira ngo zifashe mu kwiga.
Iti: “Mwebwe musigaje amezi make cyane mukaba musezeye Kaminuza. Urebye ubushobozi buke ni bwo butuma dufata ibi byemezo, tubishoboye mwese twabageraho”.
Ku kibazo cy’abashobora kwibwa mudasobwa yafatiwe ku nguzanyo, MINEDUC igaragaza ko uwibwe abimenyekanisha ku nzego z’umutekano bikiba kandi akamenyesha n’Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) mu nyandiko.
Igira iti “Bazamuha icyemeza ko yayibwe bityo ntahagarikirwe buruse. Icyakora azayishyura narangiza kwiga”.