Sat. Nov 23rd, 2024

Perezida Kagame yavuze ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzasubiza Ubwongereza amafaranga yarwo niba abimukira bwari bwariyemeje kuzohereza mu Rwanda bataje.

Ubwongereza bwahaye Urwanda Miriyoni 240 z’amapawundi, mu gihe ayandi miriyoni 50 ari mu nzira, ariko kugeza ubu nta  mwimukira n’umwe uroherezwa mu Rwanda .

Kagame avuga ko u Rwanda rwakoze ibyo rusabwa ariko ibisigaye bikaba biri ku ruhande rw’Ubwongereza.

Avuga ko kuba gahunda y’abimukira bazava mu Bwongereza ikomeje kugenda biguru ntege ari ikibazo kireba u Bwongereza aho kuba u Rwanda.

Ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gusubiza amafaranga rwahawe n’Ubwongereza muri iyi gahunda, mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije ikinyamakuru The Guardian, kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mutarama mu 2024, i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *