Wed. Sep 18th, 2024

Gasogi United yatsinze Muhazi United ibitego 2-0, mu mukino ubanza wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye ku wa Kane tariki 18 Mutarama 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Gasogi United yatangiranye Umukino imbaraga kuko ku munota wa gatanu gusa Malipangou Christian Theodore, yatsinze igitego cya mbere kuri ‘coup franc’ yahanaga ikosa yari akorewe.

Muhazi United yatangiye kwinjira mu mukino ndetse ku munota wa 17, Mutijima Janvier yatsinze igitego ariko umusifuzi avuga ko yaraririye.

Gasogi United yakomeje kurushwa bikomeye ariko uburyo bw’ibitego Muhazi yabonaga, Twizerimana Onesme imipira akayitera hanze.

Mu gihe iyi kipe yari yaryohewe no gusatira, Malipangou yazamukanye umupira yihuta awucomekera Kabanda Serge wawufunze neza atsinda igitego cya kabiri cya Gasogi ku munota wa 44.

Igice cya Mbere cyarangiye Gasogi United yatsinze Muhazi United ibitego 2-0.

Muhazi United yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, yiharira umupira ari nako isatira ariko ikananirwa kumenera mu bwugarizi bwa Gasogi.

Ku munota wa 65, Gasogi United yahushije igitego cyabazwe, ku mupira Kabanda yacomekeye Muderi Akbar asigarana n’umunyezamu bonyine awuteye uca hanze gato y’izamu.

Nk’ibisanzwe Muhazi yakomeje kwiharira umupira no kuwuhererekanya neza ariko abataha izamu bakaba ikibazo.

Mu minota 80, umukino wakiniwe cyane mu kibuga hagati ari nako Muhazi United ikomeza kwiharira umupira.

Umukino warangiye Gasogi United yatsinze Muhazi United ibitego 2-0, mu mukino ubanza wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki 23 na 24 Mutarama 2024.

Uko imikino ibanza ya ⅛ yagenze

Gasogi United 2-0 Muhazi United

AS KIGALI 0-1 APR FC

Interforce 0-4 Rayon Sports

Gorilla FC 2-0 Kiyovu Sports

Kamonyi FC 0-3 Police FC

Vision FC 2-0 Musanze FC

Bugesera FC 4-0 Marines FC

Addax FC vs Mukura (warasubitswe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *