Fri. Nov 22nd, 2024

Mu gihe inyama y’inkoko iboneka mu maguriro atandukanye, hari impungenge ko inyinshi ziba zabazwe mu buryo butemewe mu gihe mu Rwanda habarurwa amabagiro y’inkoko abiri gusa yujuje ibya ngombwa byose.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), bwemeza ko inkoko nyinshi zibagwa mu buryo butemewe.

Mu ibagiro ryemewe, inkoko igiye kubagwa irabanza igahabwa amazi kugira ngo ibyo mu nda byorohe, nyuma y’amasaha atandatu ukayishyira ahantu ho kuyiteshereza ubwenge kugira ngo ipfe itababaye hanyuma igashyirwa ahabugenewe kugira ngo ikurweho umutwe itabyumva.

Icyo gihe ni bwo ishyirwaho amazi ashyushye, igashyirwa mu cyuma cyabugenewe kiyikuraho amababa idapfuraguwe, kugira ngo hirindwe kuyikuraho amababa mu buryo buyishinyagurira bukanangiza inyama zayo.

Ubuyobozi bwa RICA bwemeza ko kuba mu Rwanda hakiri icyuho cy’amabagiro y’inkoko bituma u Rwanda rugitumiza inyama z’inkoko mu mahanga.

RICA ikomeza ivuga ko impamvu abagitumiza inyama mu mahanga ari uko baba batabonye ibyo bifuza ku nyama zibagirwa mu nkoko zibagirwa mu ngo no mu mabagiro atabaruwe aboneka mu bice bitandukanye.

Gaspard Simbarikure  ni Umukozi muri RICA ushinzwe ubugenzuzi bw’isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo, yavuze ko

Ati: “Urumva hari amabagiro abiri mu gihugu ariko nta n’ubwo kubaka ibagiro bihenze cyane, ku birebana n’isoko hari abatumiza inyama mu mahanga bitewe n’urwego rw’inyama yifuza wenda zitaboneka hano  mu Rwanda.”

Akamashini gakoreshwa mu gutuma inkoko ibura ubwenge

Igaragaza ko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yashyizemo imbaraga, igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda hazakomeza kuzamurwa ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda hanazibwa icyuho cy’ibitumizwa mu mahanga.

Simbarikure akomeza agira ati: “Ni yo mpamvu MINICOM yashyize imbaraga muri gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda kugira ngo dukomeze kuzamura ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda tugabanye icyuho cy’ibitumizwa mu mahanga. Dushikariza abantu gushyiramo imbaraga kugira ngo abo bagemura inkoko mu Rwanda kandi natwe tuzifite barekere aho.”

Nyandwi Jean Pierre ni Umuyobozi w’Ibagiro ry’inkoko ry’ikigo JFILEWO Company Ltd, riherereheye mu karere ka Rutsiro avuga ko kubaka ibagiro bidahenze bityo ko abantu bakwiye kubyumva bakubaka amabagiro y’inkoko.

Ati: “Ibijyanye no kubaka ibagiro n’ibice bigize ibagiro ntabwo bigoye cyangwa no bibe bihenze ku buryo umuntu atashobora kubikora kandi na RICA iratubwira iti: “Byumve tangira gusa” abantu bamaze kubyumva amabagiro bayakora ntabwo ari ibintu byahenda batangirira ku bito bishoboka.”

Kugeza ubu amabagiro yemewe abarurwa mu Rwanda ni iriherereye mu Karere ka Bugesera n’iryo mu Karere ka Rutsiro rifite ubushobozi bwo kubaga inkoko 500 ku munsi.

Bivugwa ko kuba amabagiro y’inkoko akiri make mu Rwanda biterwa no kuba kubaka ibagiro ryemewe bisaba ubushobozi, cyane ko iryo mu Karere ka Rutsiro ryuzuye ritwaye miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *