Wed. Sep 18th, 2024

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, Samuel Eto’o, yatanze ibaruwa yegura kuri uwo mwanya ariko icyemezo cye giteshwa agaciro n’abagize komite nyobozi bamugaragarije ko bakimufitiye icyizere.

 

Samuel Eto’o wabaye Umukinnyi Mwiza wa Afurika inshuro enye, yashinjwe imyitwarire imibi, kugena ibiva mu mikino na ruswa.

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun ryatangaje ko komite nyobozi yaryo yateraniye i Yaoundé ku wa Mbere kugira ngo isuzume umusaruro w’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika.

Aha ni bwo Samuel Eto’o yahise atanga ibaruwa y’ubwegure ndetse asaba na bagenzi be “kubikora nk’abagamije impinduka.”

Nyuma y’ibiganiro, abagize komite nyobozi bafashe icyemezo cyo gukomeza inshingano zabo ndetse banga ubwegure bwa Samuel Eto’o bifuza ko akomeza inshingano yatorewe ku wa 11 Ukuboza 2021.

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun ntiryigeze ritangaza niba hari umwanzuro wafashwe ku hazaza h’Umutoza Rigobert Song nyuma yo gusezererwa kare mu Gikombe cya Afurika.

Cameroun imaze kwegukana Igikombe cya Afurika inshuro eshanu, yatsinze umukino wa Gambia wayihesheje kurenga amatsinda, ariko isezererwa na Nigeria muri 1/8.

Samuel Eto’o yashatse kwegura, abo bakorana bamugaragariza ko bakimukeneye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *