Wed. Sep 18th, 2024

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben cyangwa se Tiger B, kuri ubu arabarizwa i Kampala mu gihugu cya Uganda, aho agiye kubataramira mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Saint Valentin.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, ni bwo The Ben ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe kiri mu Mujyi wa Kampala nyuma y’amasaha 18 yari ashize ategerejwe n’abamutumiye mu gitaramo cy’urwenya “The Comedy Store UG) cyahuriranye no kwizihiza Umunsi wa Saint Valentin.

Akigera ku kibuga cy’indege, The Ben yakiriwe n’abarimo Alex Muhangi uri mu bateguye icyo gitaramo hamwe n’abandi biganjemo abanyamakuru.

Byari biteganyijwe ko The Ben agomba kugera i Kampala tariki 13 Gashyantare 2024, saa yine za mugitondo zo muri kiriya gihugu nkuko inkuru ziri mu binyamakuru byaho bitandukanye zibivuga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, The Ben ufata Igihugu cya Uganda nko mu rugo, araza kuririmba nyuma y’abanyarwenya barimo  Teacher Mpamire, MC Mariachi, Merry Heart Comedians, Uncle Mark, Chiko, Maddox, Maulana & Reign, Chiki, Shequin & Eva, Kalela, Bree,G-Force  Tenge Tenge n’abandi.

Uretse abanyarwenya The Ben araza guhurira ku rubyiniro n’umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi, banakoranye indirimbo yitwa ‘Binkolera’. Igitaramo “The Comedy Store UG Valentines Show” gisanzwe gitegurwa na Alex Muhangi, uri mu banyarwenya bamaze kubaka izina muri Uganda, icyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024 kirabera ahitwa Uma Show Grounds.

Muri iki gitaramo biteganyijwe ko The Ben ataramiramo abakunzi be, mu gihe cy’amasaha abiri, bakaza no kugira amahirwe yo gusabana nawe.

The Ben azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye yaba izo yakoze wenyine cyangwa izo yahuriyemo n’abandi, zirimo Habibi, Why yafatanyije na Diamond platinum, This is Love yafatanyije na Rema Namakula, Binkolera, n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *