Wed. Sep 18th, 2024

Abanyarwanda basanzwe ari abakunzi b’ikipe ya FC Bayern Munich yo mu Budage batangije umuryango bise ‘FC Bayern Fan Club in Rwanda’, uzajya ubafasha guhuriza hamwe imbaraga mu gushyigikira iyi kipe bihebeye.

Iki igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro uyu muryango cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare mu 2024.

Cyitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi muri siporo y’u Rwanda barimo Bernhard Hirmer uyobora ibijyanye n’Imitoreze mu Ishuri rya Ruhago rya Bayern Munich mu Rwanda n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi, Torsten Spittler.

Wanitabiriwe kandi n’Ambasaderi wungirije w’u Budage mu Rwanda, Peter Primus.

Turatsinze Emmanuel, watangije uyu Muryango w’Abafana ba FC Bayern Munich, yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye.

Ati: “Ntewe ishema no kubona urukundo ruhebuje rufitiwe Umuryango w’Abafana ba FC Bayern mu Rwanda cyane ko n’ikipe na yo iri kudufasha.

Twamaze kwiyumva nk’umuryango, nubwo ari bwo tugihurira muri iri tsinda. Maze imyaka myinshi ndi umufana wa Bayern kandi ni iby’agaciro kubona abantu bahuje imyumvire bishyira hamwe.”

Yakomeje avuga ko uyu Muryango uzagira uruhare mu kurushaho kumenyekanisha iyi kipe mu Rwanda no gushimangira umubano uri hagati y’u Rwanda n’u Budage.

Abitabiriye uyu muhango banakurikiye hamwe umukino Bayern Munich yatsinzemo RB Leipzig ibitego 2-1.

Uyu Muryango uhuza abakunzi ba FC Bayern Munich, uvutse mu gihe hashize amezi make u Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe bugamije kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda.

Mu bizibandwaho muri aya masezerano harimo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda no guteza imbere siporo by’umwihariko Umupira w’Amaguru w’abakiri bato.

Aya amasezerano yaje akurikira andi asa n’ayo u Rwanda rusanzwe rufitanye na Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *