Perezida wa FIFA, Gianni Infantino,yatangaje ko nta gitekerezo bafite cyo kuzana ikarita y’ubururu ndetse ko ari ingingo idahari mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku isi.
Perezida Gianni Infantino yavuze ko FIFA yarwanyije igitekerezo cyo kuzana ’ikarita y’ubururu’, akomeza avuga ko atari azi icyo gitekerezo mbere y’uko kigera mu bantu.
Iki gitekerezo cy’ikarita y’ubururu,cyavugaga ko abasifuzi bemererwa kohereza abakinnyi hanze mu gihe cy’iminota 10 igihe bamagana cyane ibyemezo byabo cyangwa bakoze amakosa akomeye.
Ibi Infantino yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari yitabiriye inama ngarukamwaka ya IFAB yabereye i Loch Lomond muri Ecosse.
Ku wa gatanu, Infantino yabwiye abanyamakuru ati: “Nta makarita y’ubururu azakoreshwa mu marushanwa y’ababigize umwuga. Iyi ni ingingo itariho kuri twe.
FIFA irwanya rwose amakarita y’ubururu. Sinari nzi iyi ngingo – nka perezida wa FIFA. Ndatekereza ko FIFA ifite ijambo muri IFAB. Niba ushaka igikombe,ni ikarita itukura ntabwo ari ikarita y’ubururu.
Buri gihe duhora twiteguye kumva ibitekerezo n’ibyifuzo. Ariko iyo umaze kubyumva, ugomba no kurinda ishingiro n’imigendekere y’umukino. Nta karita y’ubururu izabaho. ”