Wed. Sep 18th, 2024

Nyuma y’igihe mu ikipe ya Etincelles FC humvikana ubukene bwatumye idahembera abakinnyi n’abakozi ba yo ku gihe yabahembye ibirarane yari ibarimo.

Umwe mu bakinnyi baganiriye na Kigali Today yahamije guhembwa kwabo kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati”Yego bahembye.Bahembye amezi abiri.”

Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady, yahakanye yivuye inyuma ibyo avugwaho byo kuryamana n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platnumz.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Millard Ayo wo muri Tanzania, Zari yavuze ko kuva yatandukana na Diamond Platnamuz muri 2018 atigeze yongera kuryamana na we.

Yagize ati: “Sinifuza gusubirana na Diamond. Kuva natandukana na we ndarahirira ku Mana, sindaryamana na we yewe sindanamusoma ku itama kandi byoroshye, birangirira mu kumuhobera ni ibyo gusa. Sindabikora, kandi mbisubiremo sinshobora gusubirana na Diamond.”

Kuri Zari ngo asanga gusubirana na Diamond bimeze nko gusoma igitabo cyangwa kureba filime, uzi neza uburyo izarangira.

Ati: “Uzi impamvu? Ni nko gusoma igitabo cyangwa kureba filime, ukaba uzi uburyo izarangira ariko ugakomeza kuyireba, bimaze iki? Sinshobora kongera gusoma igitabo nasomye nzi uko kirangira.”

Muri icyo kiganiro Zari yanagiriye inama Zuchu, amusaba gukunda Diamond Platnumz, akamukundira uko ari, kuko umuntu ku giti cye ari we ushobora kwifatira umwanzuro wo guhinduka.

Yagize ati: “Ntekereza ko Zuchu azi Diamond uwo ari we, azi imico ye. Inshuro nyinshi uricara ukibwira ngo uzahindura uyu mugabo, abagabo ntabwo bahinduka kubera umugore, abagabo bahinduka kuko babishaka. Niba rero Zuchu yaremeye gukunda Diamond, amukunde uko ari.”

Ngo wenda ibyo bishobora kuzatuna rimwe Diamond yicara agatekereza ku myitwarire ye, akareba n’uburyo Zuchu ntako aba atagize, bikaba byamufasha guhinduka agatuza.

Hashize imyaka itandatu Zari ufite abana batanu, afashe icyemezo cyo gutandukana na Diamond Platnumz, kuko tariki 14 Gashyantare 2018 ari bwo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye, amushinja kumuca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *