Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya gicuti ruzahuriramo na Botswana na Madagascar.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina imbere mu gihugu, batangiye umwiherero wo gutegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakina na Botswana ndetse na Madagascar.
Niyomugabo Claude, Kapiteni wa APR FC
Hakizimana Muhadjili wa Police FC

Biteganyijwe ko aba bakinnyi baza guhita batangira imyitozo nyuma ya Saa Sita aho izajya ikorerwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma hakaziyongeramo abakinnyi bakina hanze bahamagawe.
Mugenzi Bienvenu, rutahizamu wa Police FC



Kwitonda Alain Bacca wa APR FC
Mitima Isaac, myugariro wa Rayon Sports
Akayezu Jean Bosco wa AS Kigali yagiriwe icyizere
Niyonzima Olivier Sefu wa Kiyovu Sports

Abakinnyi bamaze kugera mu mwiherero



Urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe


