Wed. Sep 18th, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko azashyigikira umunyapolitiki w’Umunyakenya Raila Odinga, nk’umwe mu bakandida bamaze gutangaza ko bashaka kuyobora Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).

Amatora y’umuyobozi mushya wa AUC uzasimbura Umunya Chad wari usanzwe ayibora Moussa Faki Mahamat ateganyijwe muri Gashyantare 2025.

Raila Odinga w’imyaka 78 ni umunyapolitiki ubimazemo igihe akaba n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya Azimio. Muri Gashyantare 2024, ni bwo yatangaje ko aziyamamariza kuyobora AU.

Tariki ya 8 Werurwe 2024, yahuye na Perezida Kagame wamwakiriye mu biro bye, ibiganiro byabo byibanze  ku ngingo zirebana n’Akarere ndetse no ku mugabane w’Afurika muri rusange,  nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byabitangaje.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cya Leta ya   Kenya (NTV) ku wa 12 Werurwe 2024, yagize ati: “Nubaha Raila Odinga, nzi ingorane yagiye anyuramo”.

Perezida Kagame yahamije ko uwo munyapolitiki yakoze neza akazi ke mu gihe yari ahagarariye Umuryango w’Afurika Wunze Ubumwe ashinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo, imirimo yakoze kuva muri 2018 kugeza 2023.

Perezida Kagame yagize ati: “Yakoze akazi ke yari ashinzwe. Tuzamushyigikira kandi tunamwifuriza ibyiza”.

Yongeyeho ati: “Si ukumushyigikira mu matora gusa, ndetse no mu gihe azaba yamaze kujya kuri uyu mwanya, tuzamushyigikira tubikorera Afurika kugira ngo itere imbere.”

Odinga kandi azashyigikirwa na Perezida w’igihugu cye cya Kenya William Ruto n’uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare, Odinga yatangaje ko yizeye ko azashyigikirwa na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’uwa Sudani y’Epfo Salva Kiir.

Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ni bwo bunyamabanga bukorana umunsi ku munsi n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe AU.

Umuyobozi wa AUC atorwa n’Inama rusange y’Umugabane wose, agatorerwa manda y’imyaka 4 yemererwa kongera kwiyamamaza inshuro imwe gusa.

Mahamat ni we muyobozi wa AUC kuva mu mwaka wa 2017 ubwo yatorwaga bwa mbere akaba yaratorewe manda ya kabiri mu mwaka 2021.

Amategeko agenga AUC yo muri 2018, avuga ko buri Karere k’Umugabane w’Afurika kagomba kuyobora, aho Afurika y’Iburasirazuba ari yo itahiwe kuyobora. Gusa amategeko n’amabwiriza yemerera Akarere kagezweho gutanga abakandida barenze umwe .

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Somalia, Fawzia Yusuf Adam na we yamaze gutangaza ko aziyamamariza kuyobora AUC, akaba  umugore wa kabiri waba ugiye kuri uwo mwanya nyuma y’Umunyafurika y’Epfo  Nkosazana Dlamini-Zuma na we wayoboye AUC nk’umugore wa mbere.

Kugeza ubu Odinga na Adam ni bo bonyine bamaze gutangaza ko bazahatanira kuyobora AUC.

Odinga ari muri politiki kuva mu 1970, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2023. Ni umuhungu wa Jaramogi Oginga Odinga, wabaye Visi Perezida wa mbere wa Kenya ikimara kubona ubwigenge.

Odinga kandi umaze kwiyamamariza kuyobora Kenya inshuro 5 atsindwa. Yatangiye kwiyamamaza mu 1997, mu 2007, mu  2013, mu 2017 no mu 2022 mu matora aheruka yatsinzwemo na William Ruto uyobora Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *