Wed. Sep 18th, 2024

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yerekeje muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gishuti u Rwanda rufitanye na Madagascar na Botswana muri uku kwezi kwa Werurwe.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024 ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi baherekejwe n’abatoza babo ndetse n’abandi bari muri uru rugendo, bagannye i Antananarivo muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gishuti harimo uwa Botswana tariki 22 Werurwe na Madagascar tariki 25 uku kwezi.

Urutonde rw’abakinnyi 25 bazakina na Madagascar na Bostwana

Abanyezamu 

Ntwali Fiacre, Muhawenayo Gad na Wenseeens Maxime.

Ba myugariro

Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Mitima Isaac na Nshimiyimana Yunussu.

Abo hagati

Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Niyonzima Olivier, Rubanguka Steve na Byiringiro Lague.

Ba rutahizamu

Mugisha Gilbert, Sahabo Hakim, Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Gitego Arthur, Biramahire Abeddy na iraguha Hadji.

Imikino yombi u Rwanda ruzakina, izarufasha kwitegura iy’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *