Umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo, yavuze ko yishimiye cyane kuzafatanya n’abanyabigwi mu muziki nyarwanda mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka irenga 10 Platin uzwi nka Baba amaze akora umuziki.
Ni igitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye bo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, giteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024
Eddy Kenzo ukunzwe cyane mu Karere ndetse no hanze yako kubera ubuhanga agaragaza mu ndirimbo ze, yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Werurwe 2024 mu kiganiro n’itangamakuru, cyari kigamije kumenyekanisha aho imyiteguro yicyo gitaramo igeze.
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari mu itsinda rizafasha mugenzi wabo akiri muzima.
Yagize ati: “Mvugishije ukuri nishimiye kuba umwe mu bari hano muri uyu mugoroba cyane cyane iyo turimo guha ubufasha umuntu ukiri muzima, nkuko tubizi abantu bamenyereye gufasha umuntu iyo yamaze kwitaba Imana.”
Akomeza agira ati: “Yarwanye intambara itoroshye mu buzima bw’umuziki, imyaka hafi 15 cyangwa 16 bivuze ikintu kinini, arabikwiye, yarahirimbanye, yamaze amajoro menshi adasinzira, ndi hano ngo nzatume abazaza bishima, bizaba byiza cyane.”
Uyu muhanzi avuga ko yishimiye kuzongera gutaramana n’abanyabigwi bo mu muziki w’u Rwanda, ukunzwe cyane mu gihugu cyabo, anateguza abazitabira ko ibyo bazabona ari ibyiza gusa. Kenzo umaze igihe kitari gito avugwaho umubano wihariye n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, ubwo yari abajijwe uko yiyumvaga ubwo uwo bita umukunzi we yahindurirwaga inshingano cyane ko yanamuherekeje ubwo yajyaga kurahirira izo nshingano.
Yagize ati “Ni ibyiyumviro bidasanzwe kuba umuhamya
w’uko inshuti yawe yateye intambwe ishimishije mu iterambere rye, ibaze na we umuntu muziranye akajya aganira amabuye y’agaciro, Peterori,Ingufu cyangwa Zahabu.“
Eddy Kenzo yageze mu Rwanda mu ijoro ry’itariki 28 Werurwe 2024, ubwo yari aje kwifatanya na Platin mu gitaramo yise BABA Experience kigamije kwizihiza imyaka isaga icumi amaze mu muziki.
Biteganyijwe ko igitaramo kizaba tariki 30 Werurwe 2024, amarembo akazaba afunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bakazatarama kugeza saa tanu z’ijoro.