Thu. Aug 29th, 2024

Ikinyamakuru Echo d’Afrique cyatangaje ko Stanislas Mbonampeka w’imyaka 82 wabaye Minisitiri w’ubutabera muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi mu gihugu cy’u Bubiligi tariki ya 28 Werurwe 2024. Ni amakuru yanemejwe n’abo mu muryango we.

Afungiye muri gereza iherereye ahitwa Haren mu Majyaruguru y’Umujyi wa Bruxelles.

Mbonampeka yari atuye i Ndera ari naho yakoreye ibyaha kuko ni we wajyanye interahamwe zishe Abatutsi mu iseminari, CARAES no kuri Paruwasi.

Mbonampeka Stanislas akomoka mu yahoze ari Perefegitura Ruhengeri. Yinjiye igisirikare nyuma akivamo ajya kwiga i Butare Kaminuza.

Yabaye umwunganizi mu by’amategeko. Ni umukwe wa Mbonyumutwa kuko yarongoye umwana wa gatatu wa Mbonyumutwa yari umukobwa w’imfura Marie Claire Mukamugema.

Ni umwe mu batangije ishyaka rye ashinga (Parti Libéral, PL) hamwe na Nyakwigendera Lando n’abandi.

Igihe cya Hutu Power muri 1993, Mbonampeka na Mugenzi, Ntamabyariro n’abandi biyomoye kuri Lando bashinga PL Power yifatanyaje na MRND na CDR.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Minisitiri w’Ubutabera na we yitabiriye gahunda ya Leta yo kurimbura Abatutsi ahereye aho yari atuye i Ndera.

Interahamwe z’i Ndera ndetse n’abasirikare babarizwaga kwa Gen. Nsabimana kuko na we ni ho yari atuye, ni bo biraye mu Batutsi bari batuye muri ako gace, barabica.

Bacunze Ababiligi bamaze gusiga Abatutsi babajyamo barabica tariki ya 11 Mata 1994.

Mbonampeka yahungiye mu cyahoze ari Zaire, nyuma ajya muri Cote d’Ivoire bamwima ubuhungiro. Nyuma yaje kujya mu Bufaransa abifashijwemo n’abandi bagize uruhare muri Jenoside ariko yimwa ubuhungiro ahubwo umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu CPCR zimushyiriraho impapuro zimufata mu mwaka wa 2008.

Mbonampeka kandi yari umunyamigabane wa RTLM.

One thought on “Mbonampeka w’imyaka 82 ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *