Wed. Sep 18th, 2024

Igitego cyo mu minota y’inyongera cyatsinzwe na Benedata Janvier, cyatumye AS Kigali inganya na APR FC ibitego 2-2 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 26 wa Shampiyona utabereye igihe, isubika ibirori bya APR FC byo kwishimira igikombe cya Shampiyona.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 5 Mata, ariko usubikwa kubera urupfu rw’uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo, Umunya-Tunisia, Dr. Adel Zrane, witabye Imana ku wa 2 Mata azize guhagarara k’umutima.

APR FC yatangiye umukino iri hejuru harimo uburyo umupira Ruboneka Bosco yakinanye na Kwitonda Bacca wacenze Ishimwe Saleh, wahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Mbaoma washyizeho umutwe, ku bw’amahirwe make ufatwa na Hakizimana Adolphe.

Ku munota wa 10 AS Kigali yatangiye gusatira binyuze ku mupira Felix Kone winjiranye ubwugarizi bwa APR FC, ateye umupira witambikwa na Niyigena Clement ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 13 AS Kigali yafunguye amazamu ku igitego cyatsinzwe na Ishimwe Fiston ku mupira yahawe na Felix Kone bigizwemo  uruhare Tchabalala.

Nyuma y’iminota ibiri gusa ikipe y’Ingabo z’Igihugu  ku mupira Ruboneka Bosco, Mbaoma na Mugisha Gilbert bahatanye n’abakinnyi ba AS Kigali barimo Umunyezamu Hakizimana Adolphe usanga Kwitonda Alain Bacca wahise uwushyira mu izamu.

Ku munota wa 23 AS Kigali yabuze amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira Pavelh Ndzila yatanze nabi awihera Ssekisambu, ashatse kumuroba, Umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville asohoka neza, arawufata.

Ku munota wa 26 APR FC yabonye Coup-franc ku ikosa Kapiteni wa AS Kigali, Bishira Latif, yakoreye kuri Ruboneka Bosco inyuma y’urubuga rw’amahina.

Iri kosa ryahanwe na Ishimwe Christian umupira ugwa mu rukuta rw’abakinnyi ba AS Kigali yahise ikora  contre-attaque, Umunyezamu Ndzila afata umupira neza.

Ku munota 35 AS Kigali yakinaga neza yabonye andı mahirwe yo gustinda igitego cya kabiri ku mupira yaherekanije neza imbere y’izamu rya APR FC n’abarimo Kone Felix na Tchabalala uhawe  Ndayishimiye Thierry ateye umupira ufatwa  na Pavelh Ndzila wabanje kuryama

Ku munota wa 42 AS Kigali yongeye kubona amahirwe yo gutsinda igitego cya kabıri ku ishoti rikomeye Ntirushwa Aime yateye, rikurwamo na Pavelh Ndzila mbere y’uko AS Kigali Nshimiyimana Yunussu, akiza izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya AS Kigali yatangiye isatira izamu rya APR FC harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 55 ku mupira Ssekisambu yinjiranye awuhaye Tchabalala ushatse gucenga Niyigena Clement biramunanira, Pitchou ahita ahagoboka akuraho umupira.

Ku munota wa 61 APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira yahawe na Ruboneka Bosco wari wamaze gucenga umunyezamu Hakizimana Adolphe.

Ku munota wa 80 AS Kigali yongeye kugera imbere y’izamu rya APR FC ku mupira muremure Iyabivuze Osee yahawe, wawuteye adahagaritse, ku bw’amahirwe ye make ukurwamo na Pavelh Ndzila.

Ku munota 81’ Rucogoza Eliasa ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, yamuviriyemo itukura, nyuma yo gukinira nabi Ruboneka Bosco.

Mbere yuko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu y’inyongera.

Ku munota wa 2 w’inyongera AS Kigali yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Benedata Janvier wacubije ibyishimo bya APR FC, wateye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ndzila abona umupira ujya mu izamu.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 As Kigali isubika ibirori bya APR F C byo kwishimira igikombe cya shampiyona 2023-2024, ikaba icya Gatanu yikurikiranya.

Kunganya uyu mukino Kuri APR FC bivuze ko izategereza umunsi wa 27 wa Shampiyona mu mukino izakiramo Kiyovu Sports ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *