Perezida Paul Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite, yahuye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva, baganira ku mikoranire y’iki kigega n’u Rwanda.
Amakuru yatangajwe na Village Urugwiro avuga ko u Rwanda ari Igihugu cya mbere muri Afurika, cyabashije kungukira muri gahunda y’iki kigega ijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe iterambere rirambye.
Mu mwaka wa 2022, ni bwo IMF yashyizeho Ikigega gishya cyiswe ‘Resilience and Sustainability Trust’ (RST), gifasha ibihugu kubona ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bituruka hanze y’Igihugu, birimo n’imihindagurikire y’ibihe, hagamijwe iterambere rirambye.
Ikigega cya Resilience and Sustainability Trust, cyatangiye gikorana n’ibihugu bitatu, birimo Barbados, Costa Rica n’u Rwanda, aho igihugu kizahabwa Miliyoni $319, zigamije gushyigikira imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda na IMF bisanzwe bikorana muri byinshi, ari na byo byibanzweho muri ibyo biganiro hagati y’abayobozi b’impande zombi.
Perezida Kagame na Kristalina Georgieva, bahuriye muri Arabie Saoudite, aho Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama idasanzwe ya World Economic Forum, yiga ku bufatanye n’iterambere ry’ingufu.
Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yitabira ikiganiro kigaruka ku cyerekezo gishya mu iterambere ry’Isi ‘New Vision for Global Development’, kivuga ku buryo bwo kongera imbaraga mu bufatanye bugamije iterambere.