Ubwongereza bwohereje mu Rwanda umuntu wa mbere bwimye ubuhungiro, bijyanye na gahunda yo kuvana abantu mu Bwongereza ku bushake.
Bijyanye n’iyo gahunda, yatangajwe muri Werurwe (3) uyu mwaka, abimukira bimwe ubuhungiro bahabwa amapawundi agera ku 3,000 (angana na miliyoni 4Frw) bakajya mu Rwanda.
Ni gahunda itandukanye n’iyo leta y’Ubwongereza yatangaje mu 2022 yo kohereza mu Rwanda ku gahato bamwe mu basaba ubuhungiro mu Bwongereza.
Iyo gahunda yo, yatindijwe, yitezwe gutangira hagati muri Nyakanga (7) uyu mwaka.
Ikinyamakuru the Sun cyo mu Bwongereza, cyabaye icya mbere mu gutangaza iyo nkuru y’uwo woherejwe mu Rwanda ku bushake, cyavuze ko uwo mugabo utatangajwe izina yavuye mu Bwongereza ku wa mbere mu ndege isanzwe yo gutwara abagenzi.
Leta y’u Rwanda yemeje ko uwo muntu wimwe ubuhungiro mu Bwongereza yageze mu Rwanda nyuma yo kwemera ku bushake kuva mu Bwongereza.
Ishyaka Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, ryavuze ko icyo cyemezo kigaragaza ko abaminisitiri “bihebye”, bakaba bashatse ko indege itwaye abasaba ubuhungiro ijya mu Rwanda mbere y’amatora yo mu nzego z’ibanze yo mu Bwongereza yo ku wa kane.
Umuvugizi wa leta y’u Rwanda yemeje ko uwo mugabo yahageze ejo mu ndege ivuye i London.
Leta y’u Rwanda ntiteganya gusohora itangazo rijyanye n’uwo wahageze, umuvugizi yumvikanishije ko iki gihugu gishaka kubahiriza ubuzima bwite bwe.
Leta y’u Rwanda imaze iguhe iteguye icumbi ryitwa ‘Hope’ cyangwa Icyizere mu Kinyarwanda – riri i Kagugu mu nkengero y’umujyi wa Kigali – ryo kwakira abimukira bo muri gahunda yo kubakura mu Bwongereza ku gahato.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yabwiye yatangaje ko uyu munyafurika yahisemo koherezwa mu Rwanda ku bushake nyuma yuko ibyangombwa bimwemerera kuba mu Bwongereza birangiye.